Minisitiri Musafiri yasimbujwe nyuma y’ iminsi 5 hazamuwe ikibazo cy’ abarangiza kaminuza ntibibone mu bagomba gupiganira akazi
Nyuma y’ iminsi 5 abagize inteko ishinga amategeko babajije guverinoma y’ u Rwanda ikibazo cy’ abanyeshuri barangiza muri amwe mu masomo ya Kaminuza ntibibone mu bagomba gupiganira akazi, Perezida Kagame yasimbuje uwari Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri Malimba.
Tariki ya 1 Ukuboza 2017, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko gahunda za guverinoma n’ uruhare rw’ uburezi mu iterambere ry’ igihugu nibwo abadepite babajije ikibazo cy’ abarangiza kaminuza bagasanga amasomo bize atabemerera gupiganira akazi.
Icyo gihe yari kumwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’ Umurimo Kayirangwa Fanfan ndetse na Musafiri wari Minisitiri w’ uburezi.
Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yasabye Minisitiri Fanfan gutanga igisubizo kuri icyo kibazo, gusa mu bisubizo yatanze byagaragaye ko mu masomo ane ya kaminuzako abanyeshuri bayarangizamo ntibibone mu bagomba gupiganira akazi harimo abiri Leta y’ u Rwanda itarabona uko iki kibazo kizakemurwa.
Abo banyeshuri barimo abize isomo rya food science, abize isomo rya microbiology, n’ abize land of savey.
Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo yavuze ko Minisiteri ayoboye yagerageje kwandikira inzego zimwe zitanga akazi izisaba ko abanyeshuri barangije muri aya masomo bajya bashyirwa mu bagomba gupiganira akazi, hamwe igasubizwa ko bidashoboka.
Minisitiri Fanfan yagize ati “Ku bize Food science twandiye urwego rushinzwe nutrition (imirire) , urwo rwego rwatubwiye ko abo bize food science ubumenyi bafite budahuye nubwo muri nutrition bakeneye.
Yavuze ko kugeza ubu aba banyeshuri batarabonerwa imyanya y’ akazi bashobora gupiganira.
Yakomeje ati “Twasanze abize microbiology dushobora kuganira n’ abaganga, nyuma yo kuvugana n’ urwego rw’ abaganga batubwira ko abo bize microbiology bagomba kongera kwiga imyaka ibiri kugira ngo bashore gukora”
Minisitiri Fanfan yongeye ati “Survey of land twandikiye uturere kugira ngo bage babashakira imyanya mugihe hashyira imyanya ku isoko”.
Ibi birimo kuba mu gihe Leta y’ u Rwanda ishyize imbere amasomo ya Science, aho ifite gahunda y’ uko 60 by’ abanyeshuri bagomba kwiga amasomo ajyanywe n’ ubumenyi ngiro, 40% bakiga amasomo asanzwe. Ishaka ko muri 40% bazige amasomo asanzwe 80% bazajya biga amasomo ya science.
Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubushakashatsi bwagaragaje ko muri banyeshuri 100 barangiza kaminuza 27 babura akazi, naho mu mabyeshuri 100 barangiza amashuri yisumbuye 35 bakabura akazi.
Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2017 nibwo hasohotse itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’ Intebe rivuga ko ‘Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ababwa n’ integeko nshinga yashyizeho abaminisitiri mu buryo bukurikira Dr Eugene Mutimura, na Minisitiri w’ ikoranabuhanga n’ itumanaho Jean de Dieu Rurangirwa