Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) ku bizagenerwa abaturage batuye cyangwa bafite ibikorwa ahazakorwa ubuhumekero bwa Pariki y’igihugu ya Gishwati- Mukura batujwe na Leta.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena nibwo iyi Komisiyo yaganiriye n’Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amashyamba n’ibidukikije mu Kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere kibarizwa muri MINIRENA Mukashema Adrie , ku byerekeye ingendo bakoreye ahazagirwa Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura no gukomeza kwiga umushinga w’itegeko rishyiraho iyi pariki.

Abadepite bagaragaje ko hari bimwe mu bibazo basanganye abaturage batuye cyangwa bakorera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ahazagirwa ubuhumekero bwa Pariki y’igihugu ya Gishwati- Mukura, harimo kumenya ibizagenerwa abaturage batujwe na Leta.

Aba baturage bahatujwe kuva mu mwaka 1995, biganjemo abagiye bahunguka bava mu mahanga atandukanye kubera amateka igihugu cyanyuzemo. Abadepite bakifuza ko leta yazirikana aba bantu bakagira ahandi bahabwa mu butaka bwa leta nubwo n’aho bari batujwe ari ahayo.

Depite Muhongayire Christine yavuze ko abahatujwe na leta bahafata nka gakondo yabo kuko nta handi bazi nk’inkomoko.

Yagize ati’’Leta nibakuramo ntacyo ibahaye bazayibera umuzigo. Icyifuzo ni uko batuzwa na none mu bisigara bya Leta nk’uko isanzwe ituza abatishoboye.’’

Depite Nyirahirwa Venelanda, Umuvugizi w’iyi komisiyo, yibukije ko leta yabatuje mu butaka bukomye kandi itegeko rivuga ko nta muturage ugomba kubugiraho uruhare.

Yagize ati’’Leta yagize uburangare bwatumye bahatura bakahororokera kandi ari mu butaka bukomye, nigire icyo ikora ku bwabo.’’

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amashyamba n’ibidukikije mu Kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere kibarizwa muri MINIRENA, Mukashema Adrie, yabwiye Abadepite ko MINIRENA ititeguye gutanga ingurane iyo ariyo yose ku muntu utuye mu butaka bwa Leta.

Yagize ati’’Kuri iyi ngingo Minisitiri w’umutungo kamere yavuze ko abantu batuye mu butaka bwa leta bagomba kubuvanwamo nta ngurane nk’uko n’ahandi hose bikorwa.’’
Abadepite basabye ko abo Leta yatuje yabaha ibyangombwa by’ubutaka na bo bakazaguranirwa nk’abandi.

Abaturage batatujwe na Leta bo abateganywa kuguranirwa muri iyi gahunda yo gushaka ubuhumekero bwa Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura ni 150.

Iyi pariki izaba ifite ubuso bungana na hegitari 4419. Ubuhumekero bwayo bungana na hegitari 992.

Biteganyijwe ko iyi pariki izaba irimo urusobe rw’ibiti, urugabano rwa Nil na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, inyamaswa n’ibimera, izafungurwa ku mugaragaro nyuma y’uko itegeko riyishyiraho rikanayirengera ryemejwe. Kurenganya abaturage m’urwanda nibisanzwe ahubwo ibidasanzwe nuko bahabwa ingurane nta mpaka.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ntibavuga rumwe na Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) ku bizagenerwa abaturage batuye cyangwa bafite ibikorwa ahazakorwa ubuhumekero bwa Pariki y’igihugu ya Gishwati- Mukura batujwe na Leta. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena nibwo iyi Komisiyo yaganiriye n’Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amashyamba n’ibidukikije...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE