Abashoferi bakorera bimwe mu bigo byatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bugarijwe n’ibibazo byinshi ariko cyane cyane babangamirwa no gukatwa imishahara iyo batabashije kuzuza abagenzi 800 buri wese asabwa buri munsi, ku buryo hari n’abajya guhembwa bagasanga konti zibahamagara.

-Bakorera ku gitutu cyo gutwra abagenzi 800 ku munsi
- Ku mushahara w’ibihumbi 190 hari abahembwa ibihumbi 40 ku kwezi
- Ubuyobozi bwahagurukiye iki kibazo

Abashoferi bakorera mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, ntibahwemye kugaragaza ko bakorera ku mihigo yo kwinjiza amafaranga runaka, utayagejejeho agakatwa ku mushahara we.

Usibye ibyo bavuga ko batagira amasezerano y’akazi ndetse ntibahabwe igihe cyo kuruhuka. Igitutu bakoreraho gituma bagendera ku muvuduko ushobora gutera impanuka rimwe na rimwe.

Ibyo bibazo baherutse kubigeza ku Munyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, babinyujije mu ibaruwa bamwandikiye.

Uwihanganye yabigarutseho mu nama yabaye ku wa 12 Ukwakira 2017, yahuje Polisi, RURA hamwe n’aabahagarariye ibigo bitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Muri iyo baruwa bagaragaza ko umushoferi agomba guhembwa ibihumbi 190 by’amafaranga y’u Rwanda, ko umuntu uri hano mu Mujyi wa Kigali utabonye abagenzi 800 ku munsi batamuhemba. Muri ‘ligne’ zirimo iza Kimisagara abashoferi baba biruka uko babonye ndetse bagakoreshwa ubutaruhuka.”

Akomeza avuga ko akimara kubona iyo baruwa yahagurutse akajya aho abagenzi bategera imodoka (ntiyavuze aho ari ho) akaganira n’abashoferi 10 batandukanye. Mu bo baganiriye ngo nta nta n’umwe wigeze arenza ibihumbi 50 mu bihumbi 190 by’umushahara bagenerwa ku kweizi ndetse harimo n’abari bamaze amezi ane badahembwa.

Yagaragaje ko bibabaje kubona umushoferi ufite urugo n’umuryango ahembwa abihumbi 40 andi yarakaswe kubera ko atazanye abagenzi 800 ku munsi. Ati “RURA na Polisi mudufashe turebe niba biriya bibazo abashoferi bavuga muri RFTC birimo koko.»

Umuyobozi wungirije wa RFTC, Gahongayire Alphonse yabwiye yavuze ko abashoferi bakoresha baruhuka, ariko ntiyagira icyo avuga ko byo kubatuma abagenzi 800 ku munsi.

Yagize ati «Nyakubahwa Minisitiri n’ahari ibibazo ibyo ari byo byose twabikosora. Umushoferi tumuha iminsi 15 yo gukora n’indi 15 yo kuruhuka. »

Mu myaka itatu ishize sosiyete eshatu, KBS, Royal Express na RFTC ni zo zatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, kuva ubwo hahise habaho impinduka zitandukanye mu bijyanye no gutwara abagenzi. Abashoferi bakomeje kugaragaza ko uburyo bushya burimo uruhuri rw’ibibazo, abagenzi na bo bagataka ko batabona imodoka ku gihe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu

Abitabiriye inama Mininfra yagiranye na RURA, Polisi n’ibigo bitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/Gare-ya-kigali.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/Gare-ya-kigali.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbashoferi bakorera bimwe mu bigo byatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bugarijwe n’ibibazo byinshi ariko cyane cyane babangamirwa no gukatwa imishahara iyo batabashije kuzuza abagenzi 800 buri wese asabwa buri munsi, ku buryo hari n’abajya guhembwa bagasanga konti zibahamagara. -Bakorera ku gitutu cyo gutwra abagenzi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE