Ikinyamakuru gisohoka buri munsi muri Canada “ The Globe and Mail “ cyatangaje kuri uyu Gatandatu taliki ya 3 Gicurasi 2014, inkuru ivuga ko Leta y’ u Rwanda yaba yaragize uruhare mu iyicwa rya Col. PatrickKaregeya i Johannesbourg ku italiki ya 31 Ukuboza 2013.

 Iyi nkuru yatangajwe nyuma y’ inyigo y’ ukwezi kumwe n’ ubuhamya abanyamakuru 2 ba the Globe and Mail bahawe na Major Robert Higiro wahoze ari umu ofisiye wa RDF akaza guhungira mu Bubiligi.

Mu buhamya bwe, Higiro yavuze ko mu mwaka w’ i 2010, ari bwo inzego z’ iperereza z’ u Rwanda zamuhaye misiyo yo kwica abatavuga rumwe na Leta ,Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya bari mu buhungiro muri Afurika y’ Epfo. Robert Higiro yakomeje atangariza abo banyamakuru ko afite n’ amajwi y’ ibiganiro bagiranye n’ umwe mu bayobozi bakuru b’ iperereza mu gihe bamuhaga misiyo. Ntibisobanuka ariko niba uyu Higiro ari we waje kwica Patrick Karegeya cyangwa ngo agabe ibitero kuri Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Umunyamakurukazi, Judi Rever we agera n’ aho yemeza ko ayo majwi yasuzumwe n’ abantu 3 bivugwa ko bakoze mu iperereza rya gisirikare ry’ u Rwanda. Ku ruhande rw’ u Rwanda, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ndetse na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga ntibahwemye kuvuga ko u Rwanda rudashinzwe kurinda umutekano wa Afurika y’ Epfo ndetse ko rutanagomba kuryozwa impfu z’ abantu bataguye ku butaka bwayo.


Col. Patrick Karegeya

Robert Higiro si we musirikare wa mbere w’ u Rwanda ushinje abategetsi b’ u Rwanda ibikorwa nk’ iki kuko na Lt. Abdoul Ruzibiza mbere y’ uko apfira i Burayi yigeze guhamya ko yari mu basirikare ba RPA batumwe guhanura indege ya Perezida Juvenal Habyalimana ariko byaje kurangira ahinduye abasazi abari bamutegerejeho ayo makuru.

Usibye abasirikare , bimaze no kugaragara ko abanyapolitiki benshi bari muri opozisiyo bavuga ibibi bya Leta zabakamiye ari uko bavuye ku mbehe ibyo bikaba byerekana urwego rw’ imyumvire n’ imitekerereze ya politiki (Political maturity) ndetse hakanaziramo umuco wa mpemuke ndamuke.


Gaston Rwaka – imirasire.com