Major Muzungu Yishwe na Gen Jack Nziza Umufumbira
Gen Nziza na Major Muzungu
Amakuru atugezeho nuko Major Muzungu wahoze ar’icyegera cya Gen Kayumba Nyamwasa yitabye imana, urupfu rwa Major Muzungu Kigali yagaragaje ko yishwe nindwara ya stroke nubwo bwose ngo yajyanywe mu bitaro bya Fayisali arwaye umutwe bitandukanye namakuru atugezeho kuko ahubwo ngo yahotowe.
Impamvu yokurogwa kwa Major Muzungu ikaba ar’uko Nyuma yihunga rya Gen Kayumba Nyamwasa batumenyesheje ko Major Muzungu yahise yiyegerezwa na Gen Jack Nziza kugirango akoreshwe uburyo yazageza abanzi kuri shebuja wa Kera ariwe Gen Kayumba Nyamwasa.
Major Muzungu yarabyanze abamenyesha ko we ar’ingabo yigihugu kandi ntaho yakura uburyo bwo kuzagera kuri Gen Kayumba, Gen Jack Nziza yaramwiyegereje maze bakomeza gukorana bya hafi mu kazi Jack yarashinjwe ko kugenzura imikorere yizindi ngabo z’igihugu.
Ubwo Gen Jack Nziza yajyaga kwivuza mu bushinwa Major Muzungu yakoranye bya hafi na Gen James Kabarebe kugirango Muzungu abashakire uburyo Gen Jack Nziza yakoranye n’umugore wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bayobya umutungo w’igihugu.
Icyo gihe Kagame yari yararakaye cyane kuko yamenye ko hari hariho imitungo umugorewe afite atarazi ndetse binarimo amafaranga umugore yashoye mu bucuruzi butari buzwi ahubwo burimo basaza be ndetse n’uwahoze ari ambassaderi wu Rwanda muri ONU ariwe Gasana Eugene (Kinyoteri).
Gen Jack Nziza agarutse byamubereye ikibazo ndetse Kagame amugaragariza ikizere gike kugeza aho amuvaniye ku mirimo yarashinzwe. Nyuma yigihe Gen Jack Nziza yaje kugarurirwa ikizere dore yavuigishijje ukuri igihe Kagame yamubazaga impamvu yumviye umugorewe ntamumenyeshe ibyo balimo bakora icyo gihe cyose, Gen Nziza yasobanuye ko ibyo yakoranye na Janeatte Kagame byose yarazi ko abikorera nyakubahwa Paul Kagame ndetse ahita ababarirwa ariko asigara arwaye Major Muzungu. Dore ko yanasanze Major Muzungu yizerwa na Gen James Kabarebe tutibagiwe na Dan Munyuza, ndetse banahamagara ibiro bya Gen Nziza bakamubaza aho Muzungu ari ngo bavugane. Ibyo byashegeshe Gen Nziza kugeza aho abwiriye abasore be guha Major Muzungu bwa burozi bahora bagaburira abo badashaka ko babaho, ntabwo babuha ababarwanya kubutegetsi gusa ahubwo babuha nuwo bibaza ko azatoneshwa kubarusha.
https://inyenyerinews.info/politiki/major-muzungu-yishwe-na-gen-jack-nziza-umufumbira/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/Muzungu.jpg?fit=540%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/Muzungu.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSGen Nziza na Major Muzungu Amakuru atugezeho nuko Major Muzungu wahoze ar’icyegera cya Gen Kayumba Nyamwasa yitabye imana, urupfu rwa Major Muzungu Kigali yagaragaje ko yishwe nindwara ya stroke nubwo bwose ngo yajyanywe mu bitaro bya Fayisali arwaye umutwe bitandukanye namakuru atugezeho kuko ahubwo ngo yahotowe. Impamvu yokurogwa kwa Major Muzungu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS