M7 KAGAME BABESHYE ISI
Ikiganiro Museveni na Kagame bagiranye n’abanyamakuru kuri iki cyumweru 25 Werurwe 2018 cyagaragaje ukuntu ibibazo hagati y’uRwanda na Uganda bishobora kuba byarageze ahagoye cyane.
Prezida Kagame yavugaga ubona yirengera, atishimye , bisa nkaho byamunaniye kwihanganira umujinya n’umunaniro yari afite ashobora kuba yatewe nibiganiro abo bombi bagiranye mumwiherero mbere yo kubonana n’abanyamakuru.
Prezida Museveni we yibanze cyane kukibazo cy’imikoranire mibi hagati yigihugu byabo idindiza ibikorwa remezo bahiganiye, yatanze urugero rwukuntu abaminisitiri babo bataganira ngo bahane amakuru uko bikwiye.
Kukibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo n’impunzi babajijwe, Kagame yariye iminwa ntiyavuga kukuntu igisirikare cye giherutse gutsemba impunzi z’abanyekongo ,ahubwo yemera ko ari ikibazo gikomeye kubona icyo gihugu gihora kibyara impunzi .
Prezida Museveni yasoje avuga ko ikibazo cya Kongo kiremerereye akarere, ko byaba byiza icyo gihugu kigize icyo kibihinduraho.
Christine Muhirwa