Urupfu rwa Patrick Karegeya, rukomeje kurikoroza. Mu gihe abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano, kubera intambara zugarije bimwe mu bihugu bigize CIGLR, nka RDC, Sudani y’epfo, Centre Africa, Paul Kagame we ahangayikishijwe bikomeye no kuba zimwe mu nkoramaraso ze zaramaze gucakirwa.

Kagame ntiyaraherutse guca iryera Uhuru Kenyatta

Kagame ntiyaraherutse guca iryera Uhuru Kenyatta

Nkuko byagaragaye ku mafoto aturuka i Luanda muri Angola, Paul Kagame wari umaze iminsi yarasuzuguye inama za CIGLR, akimara kumva ko perezida w’Afrika y’epfo, JacobZuma, azaza muri iyo nama, yahise asimbuka yihuta cyane, ndetse akaba ari no mu ba perezida bagezeyeyo mbere, ngo arebe ko yaguyaguya Zuma akaba yazarekura inkoramaraso zagize uruhare mu guhitana Patrick Karegeya.

Birumvikana kandi ko Kagame agira ubwoba, kubera ko ibihugu by’ibihangange cyane cyane Leta Zunze ubumwe z’Amerika, bidahwema kumuhamagara, bamwiyama gukomeza gutera ibindi bihugu, ajya guhigayo abanyarwanda barwanya leta ye mpotozi. Amakuru yasohowe naRFI uyu munsi yavugaga ko Amerika yanamwiyamye ngo ntazahirahire ngo azajye kwicira umunyarwanda ku butaka bw’Amerika, ko byazamukoraho rikaka.

http://www.rfi.fr/afrique/20140115-rwanda-affaire-karegeya-washington-condamne-attentat-habyarimana

Kagame rero ubu yirahuriyeho umuriro. Amakuru aturuka muri Mozambike aravuga ko abantu 4 bafashwe na polisi yaho, babashinje kuba baravogereye ubusugire bw’icyo gihugu kandi bakanagaba igitero mu gihugu cy’abaturanyi cy’Afrika y’epfo. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu bapolisi b’i Maputo, tutari buvuge amazina ye kubera uburemere bw’iki kibazo, avuga ko muri abo bafashwe, uwitwa Vital Hitimana, uzwi ku izina rya jenerali, polisi yasanze ari we watwaye mu modoka ye, imbunda yakoreshejwe mu kurasa Kayumba Nyamwasa mu 2010, ayivanye i Maputo ayigeza i Johanesbourg.

http://www.washingtonpost.com/world/africa/police-arrest-4-for-rwandan-spymaster-murder/2014/01/15/92c7dba2-7df6-11e3-97d3-b9925ce2c57b_story.html

Paul Kagame ntiyigeze atuma Jacob Zuma ahumeka.

Paul Kagame ntiyigeze atuma Jacob Zuma ahumeka.

Mu kwica Karegeya, uyu Vital niwe watwaye na none mu modoka ye abicanyi abavanye i Maputo abageza i Johanesbourg. Amakuru rero avuye i Luanda aravuga ko ibyo Kagame yakekaga ko, yakora amanyanga maze Zuma akaba yamudohorera, ahubwo byamuviriyemo nko gukoza agati mu ntozi. Na mbere yo kugira icyo yisabira Zuma, ikibazo cy’uko  we na Museveni bari gutegura kongera gutera Congo, nicyo cyahise kimubera ingorabahizi.

Amakuru CIGLR ndetse na MONUSCO, nayo yari muri iyi nama, yemeza ko u Rwanda n’Ubuganda bari gushaka kongera kuzura M23. Ibi kandi bihuye neza n’amakuru Ikaze Iwacu yabonye uyu munsi ko mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2014, abarwanyi ba Mai MaiTcheka bafatanyije n’abacengezi ba RDF, bagabye igitero shuma i Pinga, maze bica abasirikari 3 ba FARDC ahitwa Katanga, harimo ufite ipeti rya Majoro. MONUSCO yahise itabara, ikoresheje indege, maze izo nkoramaraso ziyabangira ingata.

Ads by LyricsViewerAd Options

Kagame yaguyaguye Jacob Zuma, ariko biba iby'ubusa

Kagame yaguyaguye Jacob Zuma, ariko biba iby’ubusa

Mu Rwanda naho ntibyoroshye, ubu ingabo za RDF ziri gucengera ku bwinshi muri Congo mu rwego rwo kwitegura kugaba igitero simusiga. Muri iyo myiteguro, ingabo z’u Rwanda ziri gukoresha abahoze ari abasirikari bazwi ku izina rya « DEMOBE », bakabigisha amayeri yo kwinjira muri Congo biyita abahinzi, abikorezi, cyangwa se abacuruzi b’amakara. RDF kandi ubu iri gushyira amatara ku mihanda yose ngo kugira ngo umwanzi azaze hagaragara.

Paul Kagame rero nareke gukomeza yiriza, ahubwo niyemere akanirwe urumukwiye, kubera ko imbaga y’abantu amaze kurimbura, amaraso yabo ari gutabaza. Bitinde bitebuke nawe azaraswaho, kandi nawe azabona ko na nyina w’undi abyara umuhungu!!

 

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog.fr

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/11955520113_323c60159d_c.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/11955520113_323c60159d_c.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSUrupfu rwa Patrick Karegeya, rukomeje kurikoroza. Mu gihe abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano, kubera intambara zugarije bimwe mu bihugu bigize CIGLR, nka RDC, Sudani y’epfo, Centre Africa, Paul Kagame we ahangayikishijwe bikomeye no kuba zimwe mu nkoramaraso ze zaramaze gucakirwa. Kagame ntiyaraherutse guca iryera Uhuru Kenyatta Nkuko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE