Mubihe, byashize twagiye tubagezaho uburyo Prezida Kagame akomeje kwishisha abamurinda, ndetse tubereka bamwe mubasirikare bagiye bamuba hafi ariko kubera ubwoba yifitemo bwazabaringa zabashobora kumukura kubutegetsi bigatuma hari abahohoterwa naza maneko za Kagame mugihe ziba zitanze amakuru kwashebuja byaba ari ukuri byaba ari ukubeshya Kagame abifata nkukuri bitewe nabwabwoba twavuze haruguru.
Lt Rwandanga wari mubasirikare bari hafi ya Kagame yaje gufungwa ubwo uwitwa Major Rwivanga maneko mukuru w’umutwe urinda Kagame yemezaga ko hari amabanga y’akazi ngo yaba yaravuzwe na Lt Rwandanga yahise afungirwa muri gereza iri mukigo kirinda Perezida Kagame ku kimihurura, nyuma azakujyanwa murigereza yagisirikare iri kumurindi ,azagufungurwa amaze igihe kirenze amezi atandatu adacishijwe imbere y’ubutabera, ngomugihe yari afunze yagiye abazwa n’inzego z’iperereza kuruta ukoyabazwaga n’inzego z’ubugenzacyaha. Afunguwe yahise ajyanwa muri batayo iri muri nyungwe kuburyo kuvayo bitazajya bimworohera ngo aze ikigali aho yarafite inshuti nimiryango doreko kuva yinjira igisirikare muwi 1991 yabanye na Peresida Kagame kugera mumwaka wa 2012
Bamwe mu ba Ofisiye b’inshuti za Lt Rwandanga twaganiriye batubwiye ko ntabanga yamenye nkuko Mjor Rwivanga maneko wa Kagame abivuga ahubwo ngo Lt Rwandanga yaba yaraganiriye n’abantu bakavuga kubihe Kagame arimo akurikije uko babanye hanyuma abobaganiraga nibo baje kugeza amakuru kuri Major Rwivanga bamubwira uburyo ofisiye anenga Perezida ashinzwe kurinda nawe amakuru akayageza kwashebuja Kagame.
Nguko uko Lt Rwandanga yahimbiwe icyaha cyo kumena ibanga, uyu Rwandanga akaba yiyongereye kuri Lt Rugumyamiheto Fred, Lt Mutabazi Joel (toburende)bagiye bazira akarengane batazi. Tubibutseko ntamusirikare wemerewe kuva mumutwe urinda Perezida Kagame atabizi, iritegeko yaritanze ubwo Gen Kayumba yari akiri umugaba w’ingabo, icyogihe Gen Kayumba yari yatwaye abasirikare barindaga Kagame kurugamba ,ubwo hari mumwaka wa 1998. Kuva icyogihe Kagame yategetse ko abasirikare bamurinda bose bazajya babarirwa muri Perezidanse.
Aba Ofisiye twaganiriye bakomeje kutubwira akarengane bakorerwa na Major Rwivanga ariwe maneko mukuru ariko ngo akaba ntabushobozi afite, yewe ngo ntanuburambe mukazi afite ngo yinjiye igisirikare mumwaka2000, bityo ngo kuba yaravuye kw’ishuri akajya kuri cadette course ntahandi yigeze akorera igisirikare yahise azanwa kwa Perezida Kagame agirwa maneko mukuru ngo akazi akora kakaba karimo guhuzagurika kwinshi cyakora kandi kuko yazanywe na Gen Kayonga Charles akaba ari na muramu we akomeje kugirirwa ikizere.
MUPENZI.

UBUYOBOZI Bwinyenyerinews
NB:Nkuko abasomyi benshi babyibaza, ntabwo Gen Kayumba na COL Karegeya Maj Rudasngwa aribo banditsi b’inyenyerinews, cyokora bashobora gucishaho ibitekerezo byabo cg ibyishyaka rya R N C. Twamaganye abitiranya inyandiko zinyura kururubuga babyita ko ngo bituruka murabo bagabo haruguru.

Placide KayitarePOLITICSMubihe, byashize twagiye tubagezaho uburyo Prezida Kagame akomeje kwishisha abamurinda, ndetse tubereka bamwe mubasirikare bagiye bamuba hafi ariko kubera ubwoba yifitemo bwazabaringa zabashobora kumukura kubutegetsi bigatuma hari abahohoterwa naza maneko za Kagame mugihe ziba zitanze amakuru kwashebuja byaba ari ukuri byaba ari ukubeshya Kagame abifata nkukuri bitewe nabwabwoba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE