Lt Mutabazi Yoweri yongeye gucika kwicumu ndetse ishimutwa ryaburijwemo
Leta ya Uganda yaburijemo umugambi wo gucyura Lt. Yoweli Mutabazi, umwe mu basirikare bakuru barindaga Perezida w’ u Rwanda, nyuma yo guhungira mu gihugu cya Uganda.
Iburizwamo ry’ umugambi wo kohereza mu Rwanda Lt. Mutabazi, ngo byatewe n’ uko hari bimwe mu byemezo bitari byubahirije amategeko mu byoherejwe na leta y’ u Rwanda.
Minisitiri w’ impunzi mu gihugu cya Uganda, yagize ati: “ Uganda twubahiriza amategeko, kandi twumvikanye na polisi ko igomba kumurekura kuko bamufashe batambwiye kandi aringe ushinzwe ibibazo by’ impunzi.â€
Ngo si ubwambere impunzi zikomoka mu Rwanda zivuga ko umutekano wazo uhungabanywa, kuko ngo zifite umutekano mucye, bitewe n’ uko hari abantu batazwi barimo kugenda bakabashimutamo abantu.
Impunzi zitangaza ko niba hari abakoze ibyaha, akaba aribo batuma babuzwa amahwemo, ngo babinyuza mu mategeko bakabafata, aho gutuma bahungabanyirizwa umutekano.
Hari amakuru avuga ko polisi mpuzamahanga y’ u Rwanda yohereje inzandiko zo guta muri yombi Lt. Mutabazi, ariko igipolisi mpuzamahanga yigihugu cya Uganda ivuga ko kitigeze kibona izo nzandiko nk’ uko cyabitangarije BBC.
Ku geza magingo aya, nta makuru y’ impamo aratangazwa ku ifatwa n’ iyoherezwa mu Rwanda rya Lt. Yoweli Mutabazi.