Lt Gen Karenzi Karake, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashayija Bagirigomwa bari mu basirikare bakuru basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga.

Ni ku nshuro ya gatanu guhera mu 2013 RDF ishyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga Ingabo z’u Rwanda. Kuri uyu wa Mbere abagiye mu kiruhuko bose hamwe ni 817 barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369, hakabamo 378 barangije amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF na 70 bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.

Mu muhango wo kubasezera no guha agaciro umurimo bakoreye igihugu wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashimiye byimazeyo aba basirikare umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ndifuza gushimira aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi ku bwitange bagaragaje ku rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu wabo mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyabo.”

Yabasabye gukoresha ubunararibonye bafite mu gukomeza gutanga umusanzu mu nzego igihugu kibakeneyemo.

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye ubuyobozi bwa RDF, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame by’umwihariko, ku nama atahwemye kubaha mu rugendo rwabo nk’abasirikare.

Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko batananiwe ku buryo batazatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Yakomeje agira ati “Ni ishema gukorera mu buyobozi buhamye, bufite icyerekezo kandi bwubashywe. Uyu ni umwanya wo gusubiza umwambaro wa gisirikare, tukambara umwambaro mushya ubundi tugatanga umusanzu wacu nk’abaturage beza kandi tuzirikana inshingano dufite zo gutanga umusanzu aho bikenewe.”

Gen Maj Jack Nziza asezerewe mu Ngabo z’u Rwanda yari amaze igihe ashinzwe ibikorwa bihuza Ingabo z’u Rwanda n’abaturage (Chief J9), yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ndetse yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo..

Naho Lt Gen Karenzi Karake wamaze igihe kinini ayobora Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu, kuva kuwa 22 Werurwe 2016, Perezida Paul Kagame yamugize umujyanama we mu bya Gisirikare n’Umutekano, mu gihe Brig. Gen. Gashayija Bagirigomwa we amaze igihe ayobora Inkeragutabara mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iteka rya Perezida ryo mu Ukwakira 2016 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rigena ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 55 kuri Ofisiye Jenerali; imyaka 50 kuri Ofisiye Mukuru n’imyaka 45 kuri Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru.

Ariko kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi, umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ariko ntikirenge imyaka itanu.

Umusirikare nawe ubwe ashobora kwisabira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka 20 cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga ugiye mu zabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu zabukuru angana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, ari na yo ahabwa abasezerewe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi bo kuri urwo rwego.

Ku basirikare bagengwa n’amasezerano, Su-Ofisiye Muto cyangwa umusirikare muto na we ahabwa amafaranga y’imperekeza igenerwa abarangije amasezerano ingana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, kimwe n’ usezerewe kubera uburwayi.

Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cyunganira hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Ministeri y’Ingabo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba asezera kuri Lt Gen Karenzi Karake

Gen Maj Jack Nziza asezera ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yashimiye byimazeyo abasirikare basezerewe umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/kk.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/kk.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSLt Gen Karenzi Karake, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashayija Bagirigomwa bari mu basirikare bakuru basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga. Ni ku nshuro ya gatanu guhera mu 2013 RDF ishyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga Ingabo z’u...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE