Inkuru igeze ku Nyenyeri n’uko Captain Gakwerere ubu noneho wahawe ipeti rya Lt Colonel nyuma yuko yirengeje benshi mubo Kagame yamutumaga kwica ngo yasesekaye mu gihugu cyu bwongereza akaba ahamaze iminsi itanu. Gakwerere ubu ngo akaba afite umugambi wo guhitana Jonathan Musonera n’abagenzi be bamaze igihe bahakanya ibyemezo FPR ya Perezida Kagame ifatira abaturage.

LT COL GAKWERERE FRANCIS

#

JONATHAN MUSONERA

Gakwerere wagaragaye ahantu henshi hatandukanye, iperereza ririmo gukorwa na Polisi y’ubwongereza rimuriho nk’uko aba polisi babigaragaza bavuga ko ntawe aragerageza guhungabanya.

Abahigwa na leta ya Kigali  bagomba kuryamira amajanja ndetse bagira icyo bikanga bakabwira Polisi, dore ko benshi bafite aba polisi baba hafi.

Gakwerere kandi yanagaragaye aho bita mu gitobero aho abanyamahanga bakunze guhulira muri resitora hatekerwa ibiryo bya banya Afurika, amakuru atugeraho yerekana na hantu Gakwerere ahulira namabandi basangira urumogi arinabo yifuza gukoresha kuzahungabanya umutekano wabo twavuze haruguru.

Nk’uko babidutangarije, Linda Bihire wigeze kuba inshoreke ya Col Ndahiro akaza no kugirwa minisitiri mbere y’uko yirukanwa; umugabo yaje gushaka nyuma yasigaye London aho yiga ubuganga niwe hamwe n’umuhungu wa Col Ndahiro bakunze gucumbikira abo bagizi ba nabi bose baba baje London.

Undi ukomeje gutangazwa mw’iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Inyenyeri ni Murego nawe wahoze utuye mu gihugu cy’ubwongereza, inkuru dufite zerekana ko urugo Murego yasizemo umuhungu we arirwo rukorerwamo ibikorwa by’urugomo bivanzemo kunywa amayoga banasakuriza abaturanyi, ibi bikaba bikorwa n’abamwe muri za maneko za Kagame ziba zicumbitse muri ayo mago. Ndetse hambere bikaba byaratangaje abantu ubwo hari abana batarakwiza imyaka yoguhura n’abagabo basanze muri urwo rugo Gakwere n’abagenzi be babafite mu byumba, umubyeyi waba  bana akaba yaranumye kubera kwanga guteza ikibazo aba maneko ba Kagame. Nk’uko byakomeje kugaragara maneko za Kagame zikomeje kwibanda mu bihugu byo hanze zicengera mu bavandimwe n’inshuti za bahakanya ubutegetsi bubi buri I Rwanda.

eee

 

Umuhuzabikorwa w’ umuryango uharanira uburenganzira bw’abanyarwanda (Global Campaign for Rwandans’ Human Rights) akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu Rene Mugenzi, nawe uri mu bahigwa na Gakwerere yasabye abanyarwanda bose kutemera gutembwa ubwoba n’ikibi. Ati nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko. Yasabye abanyarwanda gukomeza imirimo yabo bakava kukurangazwa nibashaka kubabuza umutekano, ati mukore mwigishe abana kandi mukundane, uzabakubaganira bazamenyeshe inzego z’umutekano zibegereye , ahita adusezeraho.