LETA Y’U RWANDA, IBUKA, FARGE, CNLG, ARG NA ONU MU BIKORWA BYO GUPFOBYA JENOSIDE YO MURI 1994.
Ikigamijwe hano mur’iyi nyandiko, ndashaka kwerekana uburyo abantu, abanyarwanda, abanyepolitike bari ku butegetsi bakomeje kugaragaza kudaha agaciro gakwiriye benewabo b’abanyarwanda (aha ndirinda kugwa mu mutego w’ivanguramoko kuko nemera ko aya mahano yaragamije kurimbura ubwoko bw’abatutsi ndetse n’abahutu bamwe bafatwaga nk’ibyitso byabo cyangwa abanzi b’abateguye bakanashyira uyu mugambi mu bikorwa) bityo bakaba bakomeje gukora ibikorwa bifitanye isano no gupfobya jenoside (nubwo iki cyaha kitavugwaho rumwe ku mpamvu z’abagikoresha n’icyo bagamije) kubera impamvu nkuru zikurikira:
1) GUHINDAGURA INYITO HAGAMIJE GUHISHA UKURI KU BYABAYE: Nkuko twabivuze haruguru, abanyepolitike bayoboye u Rwanda murikigihe bagiye bahindagura inyito bagamije gusisibiranya amateka nyakuri, guhisha ukuri no gucamo ibice abanyarwanda kuko igihe cyose indwara itamenyekanye, ngo basuzume ikiyitera, bavure uburwayi yateje umubiri, bidashoboka rwose kuyikumira ukundi, bityo imvugo ya “Never again†ni umushinga nk’iyindi igamije kwungura abayadukanye, ndetse itanashoboka. Ndasaba ababishinzwe kudusobanurira impamvu bahinduye inyito ITSEMBABWOKO N’ITSEMBATSEMBA bakadugeka kuvuka JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI gusa, kuko tuzi neza ko hari hagamijwe gutsemba ubwoko bw’abatutsi bugashira, uyu mugambi wigishijwe mu mashuri, abantu bakangurirwa kwangana baremamo abanyarwanda ibice, kugeza ubwo abatutsi bahindurwa abanzi b’u Rwanda kuko benshi bajyaga bahugurutswa mu mashuri aho twigaga, bagashyirwa imbere, bagakomerwa kuburyo byabateshaga agaciro. Ariko kuvuga ko jenoside yakorewe abatutsi gusa ntabwo ari ukuri, ABANYEPOLITIKE BAPFUYE MURICYO GIHE nka nyakwigendera Agathta UWILINGIYIMANA, Felicite NIYITEGEKA n’abandi benshi, bazize Jenoside kandi ntibari abatutsi.
2) KUJIJISHA ISI YOSE HATANGWA IMIBARE IDAHURA KU BAZIZE N’ABAROKOTSE JENOSIDE: Ku bijyanye n’imibare itangwa hirya no hino y’abazize JENOSIDE, aha hagaragaramo guhuzagurika amarangamutima no guhisha ukuri nkana, kuko ibinyamakuru, za raporo na za disikuru z’abategetsi b’u Rwanda ntanarimwe zihuza ku bazize jenoside, bityo bamwe bavuga ko hapfuye abantu 500.000 (rebahttp://www.washingtonpost.com/world/africa/calls-grow-for-rwandas-president-to-rule-beyond-2017-fuelling-concern-among-his-critics/2013/07/10/c18ffcca-e955-11e2-818e-aa29e855f3ab_story.html) hari abavuga abantu 800.000 (ari nabo benshi barimo n’inzandiko za ONU) noneho Perezida Kagame n’ibigo bireberebana na JENOSIDE byo bikavuga abantu barenze 1.000.000 bazize JENOSIDE. Igitangaje ariko ni uburyo hari n’abantu bayuriraho bemezako imibare itangwa ntaho ihuriye n’ukuri bashingiye kw’ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe muri 1991, bityo bakemezako icyo gihe u Rwanda rwari rutuwe n’abatutsi barenga gato 500.000 ndetse bakemezako iyo haza kuba harapfuye 1.000.000 y’abatutsi nta n’umwe wari kuba yararokotse JENOSIDE mu bwoko bw’abatutsi bahigwaga, aha bagakemanga imibare itangwa na FARG na IBUKA kimwe na CNLG ko idasobanutse neza kuko BATEREKANA UBUBARE NYAWO W’ABATUTSI BAPFUYE NDETSE N’UW’ABAROKOTSE kuko nta bushakashatsi bunonosoye bwari bwashyirwa ahagaragara, bityo bakanzura ko guhisha ukuri bikorwa nkana na Leta iyobowe na Kagame hagamijwe gukomeza gukomeza guheza isi yose mugihirahiro.
Nkaba mboneyeho gusaba inzego zibishinzwe gukuraho urujijo kuko abantu bakomeje guhwihwiswa ko Leta ishobora kuba yarabujije IBUKA gusohora imibare nyayo kuberako abantu bashyinguwe hirya no hino mu nzibutso bashobora kuba barenze kure imibare ivugwa bityo bikaba bisobanura ko imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside bayivanze n’iy’abahutu bishwe na APR/FPR mu ntambara hagamijwe gutubura ubukana bwa jenoside no guhishira ubwicanyi bwakorewe abahutu (rimwe na rimwe byitwa jenoside ebyiri cg “double jenocide†ku “bapfobyaâ€)
3) KUBA IMYAKA 20 ISHIZE NTA BUTABERA N’INDISHYI BIHAWE ABO JENOSIDE YAGIZEHO INGARUKA BOSE, KANDI LETA ARIYO YAYITEGUYE IKANAYISHYIRA MU BIKORWA IKORESHEJE ABATURAGE: Igihe gishize cyerekanye ko Leta itakemuye ikibazo gikomeye yateje abanyarwanda, bityo uburyo ubutegetsi buriho bwitwaye mu kibazo kijyanye n’ubutabera ndetse n’indishyi ku bagizweho ingaruka mu buryo butaziguye na JENOSIDE (abatutsi, abahutu n’imvange) byabaye INGARUKA ZO KUTABASHA KWUNGA ABANYARWANDA, kuko Leta yasisibiranyije ibintu, ntiyashyikiriza inkiko abakoze ibyaha bya Jenoside (Jenoside yakozwe mu Rwanda ifite umwihariko, ubwoko bwari bugenderewe kumarwa bwari ubw’abatutsi, hari abahutu navuze haruguru nabo bazize jenoside, hakaba n’imvange ziciwe n’impande zombi ndetse hazamo n’abanyamahanga biganjemo ABARUNDI mugihe cya Jenoside) aha nkaba navuga ko kuba FARG ishobora gufasha abarokotse b’abatutsi gusa, ikajonjoramo abana bafitanye isano n’abahutu bitakwitwa ubutabera, ahubwo ni UKURYANISHA amoko agize u Rwanda, nonese nk’abana ba Agatha UWILINGIYIMANA basabye kwishyurirwa na FARG bafatwa ko ari imfubyi za Jenoside? Igisubizo ni hoya, ibi rero biterwa nuko Leta yaguye mu mutego mutindi w’ivangura kandi ariyo yateje ibi byose, bityo nkaba nsaba ko hagombaga gukorwa ubutabera, abishe bose bagahanwa aho kurekurwa, maze uwahamijwe ibyaha akajya aha indishyi imiryango yagizweho ingaruka mu buryo buziguye afatanyije na Leta, kuko nayo uruhare rwayo ruruta kure urw’abaturage, bityo abarokotse b’amoko yose bakiyumvamo ko bahawe ubutabera, wenda FARG igakora akazi ko kwegera no kumenya ibibazo bya ba nyamuke b’abatutsi barokotse, kimwe n’uko ahandi bikorwa aho Leta iba igomba kureba abasigaye inyuma cyangwa abari mu nzira yo kuzimira ikabitaho bidasanzwe, ariko bikumvikana ko idashyize bamwe kw’ibere ngo ikandamize abandi.
4) KUDASHYINGURA ABANTU MU CYUBAHIRO, IMIBIRI IKANIKWA KANDI KIZIRA MU MUCO: Abantu bakomeje kwibaza agaciro Leta iha abanyarwanda, igihe yihandagaza igakora ibizira mu muco, aho gushyingura izi nzirakarengane zazize amahano yayo igahitamo kwanika imibiri yabo ku karubanda, bityo bigatera abantu intimba idashira, kuburyo hari abarokotse Jenoside benshi duhurira mu bikorwa byo kwibuka ukabona nyuma y’imyaka 20 ibisebe bikiri bishya ndetse bagishengurwa n’intimba idashira kubera iyi myitwarire igayitse ndetse yo kwamaganwa, ishinyagurira abantu, bikorwa cyane cyane mu nyungu z’abantu bake, BAHINDUYE JENOSIDE IGICURUZWA cyinjiza amafaranga. Hari umusore wabajije umukozi wa CNLG waruyoboye imyiteguro yo kwibuka, impamvu badaha abe icyubahiro ngo baruhukire mu mahoro, kuko uwo musore yarafite umuryango we w’abantu 12 bari bashyinguwe mu Rwibutso twari turimo kwibukiraho (ahantu ntashatse gutangaza kubera impamvu z’umutekano) ndetse iki kibazo cyateje ihungabana ku bantu twese twari hafi aho kuburyo byabaye ikibazo gikomeye, kubona abantu badashyingurwa neza ngo bahabwe iruhuko ridashira, ahubwo imibiri ikanikwa boshye ibicuruzwa, bagamije INYUNGU ZIDASOBANUTSE kandi BITAJYANYE N’UMUCO?
UMWANZURO: Niba Leta ya Kagame, IBUKA, FARG, CNLG, ARG na ONU bitabasha kwumvikana ngo bakosore amakosa nk’aya afite ingaruka zikomeye ku mibereho y’abanyarwanda nkuko byavuzwe haruguru, bigaragaza AKAGAMBANE GAKOMEYE u Rwanda rukomeje guhura nako, bityo abibaza impamvu UBUMWE N’UBWIYUNGE BW’ABANYARWANDA BUKOMEJE KUBA INZOZI, iri ni ryo pfundo Kagame na “system†bitwaza bashaka guhonyanga uburenganzira bw’abanyarwanda, babacamo ibice, bica uwo wese utemera ibinyoma, bahabura amahanga bakoresheje iturufu ya Jenoside, akaba akoresha itegeko ry’Ingengabitekerezo ritanavugwaho rumwe n’abategetsi (Doreko mperuka basaba ko rivanwaho kuko riteza urujijo) mu gufunga abanyepolitiki, nyamara ahubwo bigaragara neza ko aya makosa akorwa ariyo agaragaza neza IPFOBYA RYA JENOSIDE, bityo nkaba nsaba inzego zose zirebana n’ubutabera, kimwe n’abanyarwanda bose kumubaza impamvu tumara imyaka 20 tubeshywa ibintu nk’ibi tukemera. Harya ngo u Rwanda rwateye imbere? Njye sinzi imitekerereze yacu aho iganisha uru Rwanda niba dukomeje kuyoborwa nk’injiji, kuko Kagame n’agatsiko ke bazi neza ibyo bakora n’icyo bashaka kugeraho, KUDUHEZA MU MWIRYANE BADUTEGEKESHE IGITUGU NDETSE BATUNYUNYUZA IMITSI, mukanguke! Ubu nijye utahiwe kuregwa INGENGASI…
Kanyarwanda
https://inyenyerinews.info/politiki/leta-yu-rwanda-ibuka-farge-cnlg-arg-na-onu-mu-bikorwa-byo-gupfobya-jenoside-yo-muri-1994/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Rwanda-map.jpg?fit=242%2C208&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Rwanda-map.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSIkigamijwe hano mur’iyi nyandiko, ndashaka kwerekana uburyo abantu, abanyarwanda, abanyepolitike bari ku butegetsi bakomeje kugaragaza kudaha agaciro gakwiriye benewabo b’abanyarwanda (aha ndirinda kugwa mu mutego w’ivanguramoko kuko nemera ko aya mahano yaragamije kurimbura ubwoko bw’abatutsi ndetse n’abahutu bamwe bafatwaga nk’ibyitso byabo cyangwa abanzi b’abateguye bakanashyira uyu mugambi mu bikorwa)...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS