Kaminuza yigenga yigisha iby’ikoranabuhanga (STES Rwanda) iherereye mu murenge wa Kagarama muri Kicukiro yafunzwe burundu kubera kutuzuza ibyo yasabwe.

JPEG - 244.5 kb
Iyo kaminuza yafunzwe yigishaga ibijyanye n’ikoranabuhanga

Iyo kaminuza ifite inkomoko ku yindi nka yo iri mu Buhinde, yafunzwe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC) kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017, nyuma y’uko yari imaze amezi atandatu ifunzwe by’agateganyo.

Dr Baguma Abdallah, umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi muri HEC, agaruka ku byatumye iri shuri rifungwa.

Agira ati “Icya mbere ni abarimu ku buryo buhoraho batari bahagije kuko iri shuri ryari rishingiye ku barimu baturuka mu Buhinde, ibikoresho na byo ku banyeshuri biga ‘Engineering’ byari bike. Hari kandi n’ikibazo cy’amasomo bigishaga batarayaherewe uburenganzira.”

Akomeza avuga ko kugira ngo iri shuri rifungwe habanje kubaho igenzura ryimbitse, rigaragaza ko hari ibituzuye nyuma y’uko risabwe kubyuzuza nk’uko hari izindi kaminuza byabayeho.

Nyiri iyo kaminuza, Nzitonda Kiyengo ntiyemeranya n’ibyo HEC ivuga kuko ngo we yabonaga ibyo yasabwaga byuzuye.

Agira ati “Mu myaka itatu n’igice tumaze dukora HEC ntiyadusuye, ahubwo haza abagenzuzi kandi na bo nta cyo batunenze ngo babitubwire.”

Akomeza agira ati “Amashami batwemereye kwigisha ni yo dufite, gusa hari rimwe rya Engineering rifite udushami duto turishamikiyeho ari two bashingiyeho badufungira.”

JPEG - 399 kb
Nzitonda ngo ntiyumva impamvu ishuri rye ryafunzwe

Nzitonda avuga ko bakorewe akarengane kuko kuri we ngo ntacyo abona kibura cyatuma afungirwa ishuri.

Ndayisaba Wilson wigaga mu wa kane w’ubwubatsi (Civil Engineering) avuga ko icyemezo cyo gufunga iyo kaminuza cyamugizeho ingaruka nyinshi.

Agira ati “Byangizeho ingaruka zikomeye kuko bafunze by’agateganyo ndi mu gihembwe cya mbere, bivuze ko maze amezi atandatu nicaye.”

Akomeza agira ati “Imishinga nari mfite irahagaze cyane ko no kutwimurira ahandi byajemo ibibazo kuko aho umuntu agiye bamutangiza mu mwaka w’inyuma.”

Mugenzi we agira ati “Ni ibintu bitubabaje cyane. Twatakaje igihe cyacu, dutakaza amafaranga none tubuze aho twerekera, abo bireba baturenganure dukomeze twige”.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwahawe ibyumweru bibiri ngo bube bwarangije guha ibyangombwa abanyeshuri baryigagamo kugira ngo bashakirwe ahandi bakomereza.

STES yatangiye gukora m’Ukuboza 2013, ikaba yari yarafungiwe by’agateganyo mu mezi atandatu ashize, kimwe n’izindi kaminuza zitari zujuje ibyangombwa.

JPEG - 314.6 kb
Abanyeshuri bigaga muri iryo shuri barasaba kurenganurwa
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/stes.jpg?fit=960%2C720&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/stes.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSKaminuza yigenga yigisha iby’ikoranabuhanga (STES Rwanda) iherereye mu murenge wa Kagarama muri Kicukiro yafunzwe burundu kubera kutuzuza ibyo yasabwe. Iyo kaminuza yafunzwe yigishaga ibijyanye n’ikoranabuhanga Iyo kaminuza ifite inkomoko ku yindi nka yo iri mu Buhinde, yafunzwe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC) kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017, nyuma y’uko yari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE