Leta niyo nyirabayazana y’amapfa yakunze kuvugwa  mu gihugu - Green Party

Umuyobozi wa The Democratic Green Party,Dr .Frank Habineza

The Democratic Green Party”, Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda, riravuga ko Leta  ariyo nyirabayazana  w’amapfa yakunze  kuvugwa mu gihugu  bitewe na Poltiki  mbi y’ubuhinzi yashyizweho.

Ibi bikaba byatangajwe n’umuboyobzi w’iri shyaka, Dr. Frank Habineza mu kiganiro   yagiranye na Bwiza.com aho yavuze ko Politiki yo guhuza  ubutaka  no gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe  aribyo byagiye bituma bugarizwa  n’amapfa.

Ati: “Gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe  aho  usanga abaturage bose  bahinze ibigori kandi  nyuma  iyo byeze  usanga  bazasabwa kubigurisha  bagashaka ibishyimbo’’

Akomeza avuga ko  n’iyo  abaturage bahinze igihingwa kimwe iyo cyeze  basabwa kukigurisha ku makoperative  ugasanga ya mafaranga  bakuyemo  ariyo  bajya gushakamo ibiribwa kandi bakagombye kubyihingira.

Ngo ibi byagiye bituma ibihingwa byakundaga kugoboka  Abanyarwanda nk’ibijumba n’ibindi   bigenda bicika  noneho amapfa yaza bakabura icyo bitabaza.

 

Ikindi Dr.Habineza ashinja Leta  ni ukuba nta ngamba zihamye zashyizweho  kuko   mu Rwanda izuba risanzwe  riba ryinshi mu duce twavuzwemo amapfa  ngo  abaturage bagombaga gushishikarizwa kubika amazi, hagashyirwaho  gahunda ihamye yo kuhira imyaka  hakoreshejwe n’amazi y’ikuzimu aho kugira ngo bikorwe  ikibazo cyarangije kuvuka   kandi hari uburyo byagombaga gukorwa kugira ngo hirindwe icyo kibazo.

Ikibazo cy’amapfa kikaba cyarakunze kivugwa mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare two mu  Ntara y’Iburasirazuba.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Franka.jpg?fit=768%2C510&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Franka.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICSUmuyobozi wa The Democratic Green Party,Dr .Frank Habineza The Democratic Green Party”, Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda, riravuga ko Leta  ariyo nyirabayazana  w’amapfa yakunze  kuvugwa mu gihugu  bitewe na Poltiki  mbi y’ubuhinzi yashyizweho. Ibi bikaba byatangajwe n’umuboyobzi w’iri shyaka, Dr. Frank Habineza mu kiganiro   yagiranye na Bwiza.com aho yavuze ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE