Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu Buholandi rwavuguruje icyemezo cyari cyarafashwe mbere cyemereraga Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yazaburana kutitaba bimwe mu bice by’ urubanza rwe.

Uru rukiko mpuzamanga mpanabyaha rw’ La Haye , rwasohoye itangazo ruvuga ko bwana Kenyatta noneho agomba kuba ari mu rukiko igihe azaba yatangiye kuburana.



Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ubwo yari ari mu rukiko i La Haye

Mu kwezi gushize k’ Ukwakira abacamanza bo muri urwo rukiko bari bafashe icyemezo kimwemerera gusa kwitabira ibice bikomeye mu iburanishwa by ’urubanza rwe, ariko urukiko rwamaze kwanga icyo cyemeze, ruhita rusohora itangazo rivuga ko agomba kuzaba ari mu rukiko nk’ uko tubikesha Bbc.

Ku ruhande rwa Perezida Uhuru Kenyatta, yatangaje ko kuba ari mu rukiko buri gihe byabangamira akazi ke ko kuyobora igihugu.

Uru rukiko rufashe iki cyemezo cy’ uko Uhuru Kenyatta azaburana ari mu rukiko, mu gihe umuryango wa Afrika y’ Uburasirazuba EAC wari wamaze kwemeza ko igihugu cya Kenya aricyo kizawuyobora umwaka utaha wa 2014, kuko u Rwanda rwari kuzaba rwicaye kuri iyi ntebe rwamaze gutangaza ko rufite byinshi byo gukora, bityo rukaba rutazayobora EAC muri 2014.

Aha, umuntu ntiyabura kwibaza niba uru rubanza rwa Kenyatta rutazabangamira ibikorwa by’ iterambere bya EAC, mu gihe azaba yatangiye kuburana ari i La Haye mu Buholandi nk’ uko nawe yabyitangarije avuga ko iki cyemezo cyo kuburana ari La Haye mu Buholandi, kizabangamira akazi ke ko kuyobora igihugu.

Uru rukiko rukurikiranyeho Uhuru Kenyatta ibyaha bijyanye n’ ibikorwa by’ ubwicanyi byabaye nyuma y’ amatora y’ umukuru w’ gihugu muri Kenya mu 2007.

Biteganijwe ko urubanza rwa Uhuru Kenyatta ruzasubukurwa taliki ya 15 Gashyantare umwaka utaha wa 2014.

Annonciata Byukusenge – imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/Kenyas-President-Uhuru-Ke-010.jpg?fit=460%2C276&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/Kenyas-President-Uhuru-Ke-010.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSUrukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu Buholandi rwavuguruje icyemezo cyari cyarafashwe mbere cyemereraga Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yazaburana kutitaba bimwe mu bice by’ urubanza rwe. Uru rukiko mpuzamanga mpanabyaha rw’ La Haye , rwasohoye itangazo ruvuga ko bwana Kenyatta noneho agomba kuba ari mu rukiko igihe azaba yatangiye kuburana. Perezida...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE