Kwitaba Inama zo kwitaba Imana
Abagomba kwicwa mugihe cy’ uyu mukino wanyuma w’ igikombe cy’ isi barangije gushyirwaho utumenyetso !
Gahunda yo kwita izina ibyana by’ ingagi yiteguranywe umwihariko ukomeye w’ inama z’umutekano n’ubututasi zitwikira izindi gahunda nk’iyi y’yumukino w’igikombe cy’ isi .
Ikibeho munama yabaye nyuma y’ibikorwa by’ isangano ry’ intore Lt. Colonel Nyirihirwe Emmanuel yagarutse ku ibitero byagabwaga muri Nyaruguru (bimwe batubeshyaga ko ari iby’amabandi ngo yaje kwiba amatungo magufi) ashinja abaturage gufasha inyeshyamba nkaho we umweretse imbunda utamukoresha icyo ushaka nkanswe umuturage uba uguweho n’ itsinda ryabantu abona badasanzwe !
Yagize ati :
ʺTwakoze ubusesenguzi ngo tumenye icyafashishije bariya bantu kugera ku byo bagezeho, twasanze harimo abavandimwe bacu babafashije, bibafasha gukora ibyo bakoze, bahawe amakuru.ʺ
Arongera ngo :ʺIkindi nifuza ko mwakumva kugira ngo mukirwanye cyane, babonye ubufasha bw’abaturage nk’uko umuyobozi w’Akarere yari abivuze, aho abaturage bamwe ntabwo ari bose, bageragaje kubacumbikira barabagaburira babakorera ibyo bashaka ndetse barabaherekeza babageza aho umuyobozi w’Umurenge aba ndetse babereka icyumba araramo, ibyo rero ni abaturage b’ibigwari babagejeje aho ngaho.ʺ
Birumwikana ko abaturage bo muri Nyaruguru batorohewe . Haravugwa abashimuswe bajya guhatwa ibibazo .
Haravugwa kandi abo ubuyobozi bubeshya ko bahunze ariko ntawe uyobewe ko ari uko bavuga abo barangije kuvanamo umwuka !
Uyu munsi kandi mumuhango wo guha amapeti abasirikare 180,basoje amasomo y’icyiciro cy’aba ofisiye bato,wabereye i Gako mu Karere ka Bugesera ,Generali Kagame yavuze ko ngo : “Utegura intambara ariko udashaka ko iba” ( kandi aheruka kuvuga ko aribwaribwa , ko yifuza guterwa ngo abereke!) Arongera ngo “ariko utorezwa kugira ngo igihe ibaye ndetse kenshi uwayigushojeho uyimurangirize.”
I Gicumbi mumajyaruguru y’igihugu naho hari gukorwa inama z’umutekano zo kwiyama uwafasha ” abahungabanya umutekano “.
Ntabwo ari ibanga ko u Rwanda rubanye nabi n’ibihugu byose rusangiye imipaka .
Ntabwo byumvikana ukuntu umuturage agomba guhora ahungabanywa n’ imiyoborere mibi , ubugambanyi n’ubuswa bwa leta ihora iteza umutekano mucye mu ibihugu by’abaturanyi maze uwo mutekano mucye wabyara inyeshyamba leta ikivanaho icyaha ikajya kugikoreza umukene uba w’icunganiye n’umirima we iyo mumisozi utungwa imbunda agashorerwa agakorezwa ibyasahuwe!
Ntabubyeyi bw’ iyi leta !
Icyo bazi ni ugutumiza inama zo kumariramo inzirakarengane ku icumu no gukangisha abaturage imbunda.
Igisirikare gihunga imirwano yagisirikare kikibasira abasivile b’igihugu cyakagombye kuba kirindira umutekano ni nyabaki?
Igisirikare cya Kagame cyanga abaturage bacyo nubundi.
Kwerura bakavuga ko batewe n’inyeshyamba bigiye kuba urwitwazo rwo “gukubura ” Nyaruguru .
Gahunda ya Kagame yo kwica abanyarwanda irakomeje .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/politiki/kwitaba-inama-yo-kwitaba-imana/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/IMG-20180713-WA0000.jpg?fit=720%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/07/IMG-20180713-WA0000.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONPOLITICSAbagomba kwicwa mugihe cy' uyu mukino wanyuma w' igikombe cy' isi barangije gushyirwaho utumenyetso ! Gahunda yo kwita izina ibyana by' ingagi yiteguranywe umwihariko ukomeye w' inama z'umutekano n'ubututasi zitwikira izindi gahunda nk'iyi y'yumukino w'igikombe cy' isi . Ikibeho munama yabaye nyuma y'ibikorwa by' isangano ry' intore Lt. Colonel Nyirihirwe Emmanuel ...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS