Kwemera gupfunyikirwa mu isashi uracibwa amande ya 5000 cg 100 000Rwf
Kuri uyu wa gatatu ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyatangije ubukangurambaga bwo guhagarika ikoreshwa ry’amasashe mu Rwanda. Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi muri REMA yavuze ko ukoresha isashe wese hari ibihano itegeko rimuteganyiriza kugeza ku muguzi wemera ko bamupfunyikira mu isashi aho ashobora guhanishwa gutanga amande ava ku 5000 Rwf kugeza ku 100 000Rwf.
Ni ubukangurambaga bwongeye gukorwa nyuma y’uko hagaragaye ikibazo k’ikoreshwa ry’amasashe atemewe mu masoko no mu mabutike cyane cyane mu gupfunyika imigati n’ibindi bikorwa na ‘boulangeries’ (abakora imigati).
Kuva 2008 u Rwanda rwashyizeho itegeko rikumira ikoreshwa, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’amasashi akozwe muri palasitike kubera ikibazo ateza cyo kwangiza ibidukikije.
Gusa ngo kugeza uyu munsi ikoreshwa ryayo ntiriracika burundu ahanini ngo bitewe n’uko mu bihugu bituranye n’u Rwanda amasashi agikorwa akanakoreshwa.
Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi bw’ibidukikije muri REMA, Israel Dufatanye avuga ko hari ikizire ko amasashi azageraho agacika burundu kuko ngo ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda na byo hari ibyatangiye gahunda yo gucuca ikoreshwa ryayo.
REMA yatangaje ko ubu gukoresha amasashi atemewe byongeye kugaragara mu bucuruzi butandukanye cyane cyane ubw’imigati n’ibindi bikorerwa muri “Boulangeries” ndetse ngo akoreshwa mu gupfunyi n’ibindi bicuruzwa bigurwa muri za butike nto.
Itegeko ryo guca ikoreshwa ry’amasashi mu Rwanda ryajyanyeho n’ibihano bihabwa urirengaho akayakora, akayacuruza cyangwa akayakoresha.
Israel Dufatanye yavuze ko iri tegeko n’umuturage wemera ko bamupfunyikira ibyo ahashye mu isashe na we rimuteganyiriza ibihano.
Ati: “Umuturage uza guhaha bakamupfunyikira umunyu cyangwa se isukari mu isashi akabyemera na we itegeko rimuteganyiriza amande kuva ku Frw 5000 -100.000.”
Ibindi bihano bihabwa n’ukora amasashi cyangwa uyacuruza aho itege No57/2008 ryo ku wa 10/09/2008 riteganya ko uruganda, ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umuntu wese afatanwe amasashe abujijwe mu bubiko bayakora cyangwa bayakoresha. Ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 – 12 n’ihazabu y’amafaranga kuva 100.000 – 500 000.
Mu gihe uyacuruza we ahanishwe amande kuva ku 10 000 – 300 000Rwf.
Muri ubu bukangurambaga abakozi ba REMA n’abashinzwe umutekano bazengutse ahantu hatandukanye bafata ibicuruzwa nk’imigati n’amandazi byari bipfunyitse mu masashi atemewe ndetse n’ayo bitagenewe ko apfunyikwamo.
Israel Dufatanye yanatangaje ko hari abantu benshi bayafatanywe bamwe bacibwa amande abandi bahabwa imbabazi baranihanangirizwa ngo kuko ik’igenderewe si uguhana gusa