Konti n’amafaranga by’ababyeyi babo bazize Jenoside bikomeje kuburirwa irengero
Mu bana 48 bari bifuje guhabwa amafaranga yasizwe n’ababyeyi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, batanu gusa nibo bamaze kubonerwa konti ziriho ayo mafaranga.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), Amb. Gatete Claver yabitangaje ubwo yari mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017.
Yari yatumijwe ngo asubize ibibazo bitandukanye birimo icy’abana barokotse Jenoside bambuwe imitungo y’ababyeyi babo ntibahabwe ingurane n’ikibazo kijyanye n’amafaranga y’ababyeyi babo yaheze kuri konti ziri mu bigo by’imari bitandukanye.
Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko iyo dosiye ijyanye n’aya makonti n’amafaranga yari ariho,cyakurikiranywe na Banki Nkuru (BNR), gusa hakaba harabonetse make.
Agira ati “Ni urutonde twashyikirijwe na AVEGA rw’abantu 48, rujya gusesengurwa na BNR yandikira amabanki yose. Ariko muri zose, muri Banki y’Abaturage (BPR), twabonye konti eshatu gusa, no muri banki ya Kigali (BK) habashije kubonekamo konti ebyiri.”
Akomeza avuga ko izo konti zabonetse muri BPR, harimo umwe wari wariyanditseho umutungo ku buryo ntawemerewe kumuzungura.
Avuga kandi ko abo bandi babonewe konti z’abari ababyeyi babo, nabo bagomba guca mu nkiko kugira ngo bemererwe kuzungura.
Visi perezida wa Sena Harerimana Fatu ni umwe mu bagaragaje kutanyurwa n’ibyavuye muri iyo raporo ya BNR, aho yagaragaje impungenge afite ku kuba banki zishobora kuba zihishira ayo makonti.
Agira ati “Ese ko mugaragaje ko abo bana hari abatagomba kuzungura, n’abagomba kuzungura mukavuga ko bizaca mu nkiko, tuziko bisaba avoka uzatwara ibihumbi 500RWf, kandi aba bana tuzi neza ko ari impfumbyi, bizihombere?”
Akomeza agira ati “Ikindi aba bana baribaza bati imyenda ababyeyi bacu bari bafitiye amabanki twarayishyujwe,ni gute amafaranga ababyeyi bafite muri banki ataboneka? Aha hakomeza kuzamo ikibazo bishobora kugaragaza ko amabanki afitemo uburiganya.”
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene we agira ati “Ibi bintu byabaye aba bana ari bato, aho bakuriye biciwe ababyeyi, bahanganye n’ibibazo by’ihungabana n’ibindi, natwe twarangiza ngo ngaho barakuze nibabyikurikiranire?”
Akomeza agira ati “Numva ko sosiyeti twareba ukuntu iki kibazo twakiganira, aba bana bagafashwa kigakemuka burundu.”
Minisitiri Amb. Gatete yasubije ko ku bijyanye no kwiyambaza inkiko mu kuzungura, nta bundi buryo bushobora kwifashishwa ngo abo bana bahabwe amafaranga y’ababyeyi babo. Hagomba kurebwa uburyo Leta yabafasha mu kubaha ababunganira mu mategeko.
Yavuze kandi ko basabye AVEGA na Ibuka kongera gusubira hasi bakareba neza mu mazina n’imyirondoro yari yatanzwe kuko kubusanaho gato bishobora gutuma izo konti zitaboneka.