• Ko Nyampinga w’u Rwanda 2017 azwi abandi bararushywa ni iki?

Irushanwa rya Miss Rwanda ntirivugwaho rumwe na bamwe mu Banyarwanda; bamwe bavuga ko nta kamaro rifite abandi bavuga ko rifite akamaro kuko rituma bamwe mu bakobwa bitunyuka bakanamenyera kuvugira mu ruhame.

Mu myaka mike maze nkurikirana iri rushanwa numvise byinshi hanandikwa byinshi, ariko ntawabashaga kumenya amanyanga ndetse na bimwe mu bikorwererwa imbere muri Miss Rwanda ubuyobozi buba butifuza gutangaza.

Muri iyi nkuru y’Ikinyamakuru Umuryango.rw, turagaruka kuri bimwe mu byagizwe ubwiru ndetse tugusongogeza ku ibanga rikomeye ry’uko Nyampinga w’u Rwanda aba azwi.

JPEG - 212.4 kb
14 ngo barigiza nkana kuko Nyampinga azwi

- Nyampinga w’u Rwanda 2017 arazwi mu gihe habura iminsi mike.
- Ibibazo ba Nyampinga basubiza bamara igihe babyiga.
- Uko ari 15 barahatanira iki mu gihe Nyampinga yamaze kwemezwa?.
- Umushahara w’ibihumbi 800, Nyampinga agenerwa nabwo wose awuhabwa.
- Amafaranga ashyirwa kuri Facture [Inyemezabwishyu] ni menshi ugereranyije nayo COGEBANK yakagombye kwishyura.

Izi ngingo zose zishimangira uburiganya bubera muri Miss Rwanda kuburyo nugerageje gutahura ukuri afatwa neza kugeza acecetse.

- Nyampinga w’u Rwanda 2017 arazwi …

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki hari amakuru agera ku ikinyamakuru Umuryango ashimangira ko Nyampinga w’u Rwanda 2017, uzasimbura Miss Mutesi Jolly yamaze kumenyekana.

Umwe mu bagize akanama nkemurampaka yavuganye ndetse anandikirana n’umwe mu banyamakuru amuhamiriza anamubwira izina ryugomba kuzaba Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka.

Uyu ugize akanama Nkemurampaka yavuze ko uyu mukobwa yamenyekanye ubwo hasozwaga amajonjora yo mu Ntara.

- Biratungura kubona umukobwa uhatanira ikamba ananirwa gusubiza ibibazo aba amaranye hafi icyumweru cyose.

Ibibazo aba bakobwa babazwa bikubiye mu ngingo eshatu; Umuco, Imyidagaduro, Politiki ndetse n’Ubuzima rusange. Mbere y’uko biyerakana imbere ya kanama Nkemurampaka bahurira hamwe bakigishwa ibintu bitandukanye ari nako bahabwa ibibazo bazabazwa.

Umuryango.rw, Ufite amakuru ahamya ko abahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda bahabwa ibibazo byose ariko hakirindwa kumenya nimero y’ikibazo umukobwa azabazwaho.

Ntibyumvikana rero ukuntu umukobwa wahawe ikibazo n’igisubizo, asubizanya ubwoba hakiyongera gutanga igisubizo kituzuye.

Kugeza ubu buri wese aribaza niba iri rushanwa rikwiye kwizerwa mu gihe bitungurana kumva umwe mu bagize akanama nkemurampaka avuga ko Nyampinga azwi.

Ibi bikomeza gushyirwaho akadomo no kuba muri 2016, nyuma y’itorwa rya Nyampinga Miss Mutesi Jolly harakurikiyeho inkundura y’umusore wavugaga ko ariwe wagize uruhare rukomeye kugira ngo uyu mukobwa yegukane iri kamba.

Uyu musore yanavuze ko umuryango wa Miss Jolly wagiye umwiyambaza kenshi ngo akomeze awubere hafi umwana wabo kugira ngo yegukana ikamba.

Mu kiganiro umwe mu banyamakuru yagiranye n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka yanagarutse kumushahara wa Nyampinga utamugeraho wose kuko hari amwe akomeza gukatwa kenshi abwirwako agiye kwifashishwa mu bikorwa bo baba bateguye.

Rwanda Inspiration Back up imaze igihe ifite isoko ryo gutegura Miss Rwanda nabyo bitavurwaho rumwe ikunze kumvikana mu itangazamakuru ivuga bimwe mu bihembo Nyampinga aba agenewe nyamara amakuru avuga ko byose atabihabwa.

Ibi ni nabyo bishimangirwa n’ imodoka yahawe Miss Colombe Akiwacu yari ishaje cyane ku buryo hari abayigereranyije imbabura mu gihe umuterankunga abayitanze ngo atange amafaranga yose agenewe uwo Nyampinga w’u Rwanda.

Mu gukomeza kuganira n’uyu ugize akanama nkemurampaka yaje no kuvuga ko inyemezabwishyu ya COGEBANK izamurwa ugereranyije n’igiciro cy’ ibyo baba bashaka kwishyura.

Avuga ko bamwe mu bategura Miss Rwanda baka amafaranga menshi COGEBANK binyuze mu kubereka inyemezabwishyu idafite aho ihuriye n’igiciro cyaho baguriye. Ngo ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwumvikana numwe mu bahawe isoko ryo kwambika abo bakobwa.

Niba ikanzu imwe ishobora guhagarara amafaranga ibihumbi 40, nyir’isoko azandika ko yakodeshejwe ibihumbi 60 kugirango ayo 20 arenga ayagabane n’ubuyobozi bwa Kampani itegura Miss Rwanda.

Biracyagoye gutahura amacenga abera muri Miss Rwanda, gusa umunsi ku wundi ukuri kuravugwa ndetse ibyihishe inyuma bizamenyekana

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/nyampinga.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/nyampinga.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICSIrushanwa rya Miss Rwanda ntirivugwaho rumwe na bamwe mu Banyarwanda; bamwe bavuga ko nta kamaro rifite abandi bavuga ko rifite akamaro kuko rituma bamwe mu bakobwa bitunyuka bakanamenyera kuvugira mu ruhame. Mu myaka mike maze nkurikirana iri rushanwa numvise byinshi hanandikwa byinshi, ariko ntawabashaga kumenya amanyanga ndetse na bimwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE