Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe iravuga ko  Kizito Mihigo na bagenzi batatu bakurikinweho ibyaha byo kugambanira igihugu bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru aho uyu muhanzi yemeye ibyaha byose aregwa naho bagenzi be bemera bimwe ibindi barabihakana.

Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru hari hateraniye imbaga yaje kumva uru rubanza aho umucamanza yabanje gusomaa imyirondoro y’abaregwa akurikizaho kubasomera ibyaha bakurikiranweho.

Kizito Mihigo yavuze ko yemeye ibyaha byose aregwa birimo n’icy’ubugambanyi ariko asaba ko yahabwa igihe cyo kushaka umwunganizi mu mategeko kuko uwe atabonetse muri uru rubanza.

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien we yemeye ibyaha bimwe ibindi arabihakana kimwe na Agnes Niyibizi na Jean Paul Dukuzumuremyi bose bakurikiranweho ubufatanyacyaha na Kizito.

Urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be rwimuriwe kuwa Kane tariki 24 Mata ngo abaregwa babanze babone abunganizi mu by’amategeko.