Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga bongeye gutabwa muri yombi bakekwaho gukorana na RNC/FDLR
Nkuko twabibatangarije nimugoroba Kizito Mihigo nyuma yogukurwa muri Safe House (inzu ifungirwamo bya rwihishwa) yafunguwe cyakola ahita atabwa muri yombi. Bahise bamusubiza iwe kumugoroba wejo nyuma arafatwa none dore ibyo aregwa, bitangazwa n’ibinyamakuru.
Imana ibakomeze bose ariko mukomere tuzatsinda.
olisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yashyize ahagaragara amakuru ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo, watawe muri yombi hamwe n’abandi bagabo babiri barimo umusirikare wavuye ku rugerero witwa Jean Paul Dukuzumuremyi, ndetse na Cassien Ntamuhanga, Umuyobozi wa Radio Amazing Grace wari umaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu, aba bagabo batatu bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no kugirana ubufatanye na FDLR.
Iryo tangazo rigira riti “Mihigo, Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bari gukorwaho iperereza ku kuba bafite aho bahuriye n’itegurwa ry’ibitero by’iterabwoba ku Rwanda, gutegura gukuraho ubutegetsi buriho, gutegura iyicwa ry’abayobozi bakomeye muri guverinoma ndetse no kuzamura umwuka mubi mu baturage.
Aba bagabo batatu iri tangazo rikomeza rigaragaraza bacyekwaho gukorana bya bugufi n’abayobozi bo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta Rwanda National Congress (RNC) ndetse na FDLR, ndetse no gukorana bikomeye n’agaco kagiye gatera gerenade mu gihugu ndetse ngo na n’ubu kakaba gakomeje gutegura ibindi bitero ku Rwanda.
Inkuru irambuye irabageraho mu kanya
https://inyenyerinews.info/politiki/kizito-mihigo-na-cassien-ntamuhanga-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gukorana-na-fdlr/POLITICSNkuko twabibatangarije nimugoroba Kizito Mihigo nyuma yogukurwa muri Safe House (inzu ifungirwamo bya rwihishwa) yafunguwe cyakola ahita atabwa muri yombi. Bahise bamusubiza iwe kumugoroba wejo nyuma arafatwa none dore ibyo aregwa, bitangazwa n'ibinyamakuru. Imana ibakomeze bose ariko mukomere tuzatsinda. olisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yashyize ahagaragara amakuru ku itabwa muri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
ntawushimisha rubanda
kagame arabije pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!! ese arabona ko azaba murwanda wenyine
Mana watabaye uRwanda ko akarengane gakomeje kurenga imipaka uyu mwana w’umucikacumu utaragira n’imyaka yo kubaka urugo yakurahe imbaraga zica abayobozi?
Thanks inyenyerinews uduhe amakuru arambuye yo gutekinika aba BANA TUBASENGERE
Abaye uwakangahe? Ese bose bazira icyintu cyimwe? Mbabajwe nabasore baroha mugisirikare nigipolisi mumayeri yihishemo igitugu. Reba nawe abasore baba Docters , baribarabuze akazi igihe cyirecyire, nkuko muzi amayeri ya FPR, babikoze nkana , hanyuma bose barabashakishaije mumayeri, babashyira hamwa, babaha akazi gukora nka voluteers,ariko babahemba 70000frw na transport yaburimunsi. Hashize igihe ,bamenyereye bahise bababwira ko ntamuntu ukora mucyigo atari umusirikare. DR kalenzi yahise ababwira ko bose abashaka ko banjya mumafunzo!! Urunva ko batari kubacika, nuwakwanga yabizira!! base ubu batagiye amafunzo.Bavandimwe mnababuriga ko ko nawarushije Mihingo kwacyirwa nabo babyeyi babiri yiyitirira Urwanda. Namwe murarye manga.
erega buno butegetsi ni ubw’agatsiko si ubw’abanyarwanda.cyakoze mbabazwa n’abafana bwacya bakabarobamo umwe ngo ngaho akorana na runaka nyuma bakaruca bakarumara.
Ahaaaaaaaaaaa nzaba mbarirwa.njye ubu ndumiwe kabisa.ubu nahise nibaza niba dufite abayobozi bafite ikintu cy’ubumuntu cg bo niba ari immortel.kweli aba bana bibabariye barabashakaho iki?ndemeza ntashidikanya ko kizito nibyamubayeho atakongera kwifuza intambara.aho bigeze abana twacitse ku icumu tugiye kwihagararaho aka gatsiko nako ntikazamenya iki gakubise dore aho kahereye katwica barira ku kababaro kacu ubundi abana babo bakikirira.niba bazi ubwenge bahite bafungura kizito nuyu munyamakuru umuriro utaraka.
Jack Nziza your days are numbered, those fake dossiers your writing about innocent people will one day come back to haunt you and your family. You may kill us, imprison us or exile us. But when your turn comes, you will be hit with a burning fire.
TUBABAJWE NO KUMENYA IBIBAYE KURI KIZITO MIHIGO, TUMUSENGERE TWESE HAMWE – WE ARE SHOCKED TO HEAR WHAT HAPPENED TO KIZITO MIHIGO, LET US PRAY TOGETHER FOR HIM – NOUS SOMMES CHOQUES D’APPRENDRE CE QUI EST ARRIVE A KIZITO MIHIGO, PRIONS ENSEMBLE POUR LUI. AMEN. https://www.facebook.com/profile.php?id=100008179447830
Byaba bibabaje bazira ubusa nkuko byaba bibabaje niba koko barishoye mubugizi bwa nabi. Ariko mureke dutegereze ibimenyetso n’ubucamanza.