Ni mu muhango wo Kwita Izina wari ubaye ku nshuro yawo ya munani, aho abana b’ingagi 19 bahawe amazina hiyongeraho n’indi ngagi nkuru y’ingore nayo yahawe izina, ibi byabereye mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda ahari ikigaro cya Pariki y’ibirunga icumbikiye ingagi kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2012.

Uyu muhango utegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, ba mukerarugendo ndetse n’abandi banyamahanga b’inshuti z’uRwanda.

Minisitiri w’Iintebe Dr Habumuremyi  Pierre Damien wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, nawe ni umwe mu bise izina abana b’ingagi, aho yatanze izina rya “Gikundiro” ku mwana w’ingagi wagize amajwi menshi mu matora y’ingagi nziza kurusha izindi.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye abaturage b’i Musanze ku bw’uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije muri Pariki y’Ibirunga. Yagize  ati : “ Murabona akamaro ko kubungabunga ingangi, murabona ko Isi yose yahuruye ikaza hano mu Kinigi’’.

Habumuremyi kandi yasabye abaturiye Pariki gukomeza kurinda ingangi n’ibindi binyabuzima birimo, ndetse hagira ushaka kubivogera bakamushyikirizainzego z’umutekano.

Mu izina rya Guverinoma, Minisitiri w’Intebe Dr Habumiremyi Pierre Damien yashimiye imikoranire iri hagati y’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kubungabunga ingagi zo mu birunga.

Yasoje abwira abanyamahanga ati :” Mugende mutubere ba ambasaderi muvuge inkuru y’intsinzi mwabonye mu Rwanda.”

Abana b’ingagi 19 bahawe amazina ni : Gikundiro, Impamo, Amatwara, Kataza, Turimbere, Umudende n’Impeta z’impanga, Iwacu, Duhirwe, Turere, Ijabo, Itabaza, Akarabo, Ndizeye, Ihoho, Ishimwe, Icyeza, Kungahara n’Itorero.

 

Aya mazina yatanzwe n’abantu b’ingeri zitanduanye barimo : Umuyobozi w’Aakrere ka Musanze Winfida, Richard Rugumbana uhagarariye ihuriro ry’abakora mu bukerarugendo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba, Bosenibamwe Aimée uyobora Intara y’Amajyaruguru, Kamurase Déo uyobora Nyungwe Forest Lodge, Shima Taiza ukora ubushashatsi ku nyamaswa uturuka mu Buyapani, Evans uharariye Google muri Afurika n’abandi benshi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Gara John yasobanuye ko igikorwa cyo Kwita Izina kibaye mu gihe Isi iri mu bibazo by’iyangirika ry’ibidukikie, yongeraho ati :”Kuri twe ni umwanya wo kwerekana imbaraga dushyira mu kurinda ibinyabuzima.”

Gara yakomeje avuga ko ubukerarugendo bwagize uruhare runini mu kubaka ubukungu bw’u Rwanda, aho mu mwaka wa 2011 bwinjie miliyoni 252 z’amadorali y’Amerika, kandi ko 5% y’uyu musaruro yashyizwe mu bikorwa byo guteza imbere abaturage baturiye Pariki.

Igikorwa cyo Kwita Izina cyabanjirijwe n’ibindi bikorwa birimo irushanwa mpuzamahanga ry’amagare ryo Kwita Izina, kumurika ibikorwa by’iterambere byubakiwe abaturiye Pariki n’igitaramo cyabaye ku munsi wabanjirije igikorwa nyir’izina.

Source Igihe.com.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Ingagi.jpg?fit=435%2C240&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Ingagi.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSNi mu muhango wo Kwita Izina wari ubaye ku nshuro yawo ya munani, aho abana b’ingagi 19 bahawe amazina hiyongeraho n’indi ngagi nkuru y’ingore nayo yahawe izina, ibi byabereye mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda ahari ikigaro cya Pariki y’ibirunga icumbikiye ingagi kuri uyu wa Gatandatu tariki 16...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE