Source: Igihe

Amaduka yo mu mujyi wa Kigali rwagati muri Quartier Matheus munsi y’ahazwi ku izina ryo ku Iposita, ari kugurumana. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatewe iyi nkongi.

umuriro-4-c58e0

Uyu muriro watangiye gufata igikari cy’aya mazu mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2013.

Amazu ari muri iki gikari abikwamo ibicuruzwa mbere y’uko bishyirwa mu maduka ngo bicuruzwe. Amazu y’igikari cyahiye yegeranye n’umusigiti wo mu mujyi rwagati ndetse na sitasiyo ya lisansi iri hepfo yawo.

Abacuruza lisansi kuri iyi sitasiyo bahise bihutira kwigizayo utugunguru bacururizamo gaze, batinya ko yakurura umuriro igaturika.

Ishami rya Polisi y’igihugu ryaje kuhagera rihita ritangira kuzimya uyu muriro, gusa byabanje kugorana kuko uyu muriro uri mu gikari kizimya mwoto itabasha kwiniramo. Yabanje kuwuzimiriza mu muhanda, bigaragaye ko umuriro uri kurusha ingufu amazi bawuzimishaga nibwo bakuruye imipira yayo bawuzimya buriye amazu atari yagafashwe.

Ba nyiri amaduka n’abakozi babo bakaba bihutiye gusohora ibicuruzwa byo mu maduka kugira ngo umuriro utaza kubisangamo. Gusohora ibi bicuruzwa byasaga n’ibikorwa mu kavuyo byatumye Polisi izenguruka abantu bari babyegereye kugira ngo hatagira uwagira icyo yiba ; nta muntu wemererwaga gusubira inyuma.

Gusa bisa n’ibizagora abacuruzi gutandukanya ibicuruzwa bya buri umwe kuko byose babiteraga mu muhanda bidatandukanye. Polisi ifatanyije n’abakozi b’abacuruzi babanzaga gusaka umuntu wese wavaga aho ibicuruzwa byari birunze mu muhanda.

Mu gusohora ibicuruzwa vuba vuba babitera mu muhanda, hari umukozi wabikomerekeyemo kuko bagenzi be bamuteye igicuruzwa gisa n’ikirahure kikamukomeretsa mu mutwe.” Abandi babikururaga mu muhanda ariko Polisi ntiyatumaga babijyana kure ngo batabyiba.
Abacuruzi bamwe barimo kurira ayo kwarika, gusa ntibaramenya agaciro k’ibyahiye.

Uko umuriro wagurumanaga i ruhande rw’umusigiti wo mu mujyi rwagati

Ibicuruzwa byakizwaga umuriro byasohorwaga mu maduka birundwa mu muhanda

Nyuma yo gukupa amashanyarazi muri ako gace, kizimya mwoto ya Polisi yatangiye kuzimya

Mbere y’uko kizimya mwoto ihagera, Polisi yabanje gukumira abashakaga kujya gushungera no kwirukana abashaka kwibira mu kavuyo

Abakora kuri sitasiyo ya lisansi nabo bahungishije utugunguru twa gaze batinya ko zaturika

Abacuruzi n’abakozi babo basohoreraga ibicuruzwa mu muhanda abandi babitundira ahandi

Mu kajagari kenshi bamwe bari bashungeye

Mbere yo kuva aho abantu babanzaga gusakwa n’abasore tutamenye neza niba abi abakozi b’abacuruzi cyangwa abacuruzi nyirizina

Banyiri ibi bicuruzwa byahiye bishwe n’agahinda babuze icyo bakora ; bamwe mu bagore bariraga abandi batabaza kuri telefone

Dore andi mafoto

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/umuriro-4-c58e0.jpg?fit=480%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/umuriro-4-c58e0.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSSource: Igihe Amaduka yo mu mujyi wa Kigali rwagati muri Quartier Matheus munsi y’ahazwi ku izina ryo ku Iposita, ari kugurumana. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatewe iyi nkongi. Uyu muriro watangiye gufata igikari cy’aya mazu mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2013. Amazu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE