Ishyaka ​’​Ishema​’​ rya Padiri Nahimana​ Thomas​ ryakoze igisa n’ikinamico rishinga guverinoma ikorera mu buhungiro​. Mu bashyizwe mu myanya y’iyo guverinoma-nkinamico harimo na​​ Ingabire Victoire​ usanzwe ubarizwa mu ishyaka FDU Inkingi​; gusa nyuma y’amasaha make ibyo bibaye, ​abo mu ishyaka FDU Inkingi bamaganiye kure Padiri Nahimana bavuga ko iyo guverinoma ntaho bahuriye nayo.

Iyo guverinoma-nkinamico iyobowe na Padiri Nahimana ihuriweho n’abarwanashyaka basanzwe babarirwa ku mitwe y’intoki b’ishyaka Ishema, yashyizwemo Ingabire Victoire na Deo Mushayidi bafungiye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010, bombi bakaba barakatiwe ibihano by’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye.

Mushayidi yahamwe n’ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu, gukoresha inyandiko mpimbano, gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho, mu gihe Victoire we yahamwe n’ibyaha birimo ubugambanyi, gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bidatinze, ishyaka FDU Inkingi ryahise risohora itangazo ritera utwatsi Padiri Nahimana​ n’abo bafatanyije​, rigaragaza ko umuyobozi waryo Ingabire adashobora kujya muri iyo guverinoma​-nkinamico​ iyobowe na Padiri Nahimana.

Mu gushaka kwiyegereza FDU Inkingi na PDP Imanzi, abasesenguzi bagaragaje ko Padiri Nahimana ​yari mu mugambi wo gushakira amaboko mu kwifatanya n’ishyaka rya Victoire Ingabire n’irya Deo Mushayidi, benshi bemeza ko ryazimanganye. Hari kandi n’umugambi wa Padiri Nahimana wo gukora uko ashoboye kugira ngo akomeze kuvugwa mu itangazamakuru no hanze aha.

Ku rundi ruhande ariko, si ubwa mbere bigaragaye aho abatavuga rumwe na Leta y’Ubumwe bagerageza kwishyira hamwe ariko bikarangira binaniranye.

Mu bihe byashize​ ​amashyaka akorera mu mahanga yagerageje kwiyegeranya ​arimo​ RDI Rwanda rwiza y​a Faustin Twagiramungu umenyerewe ku izina ‘Rukokoma’, RNC ya Kayumba Nyamwasa​ n’andi arimo n’ishyaka rya BEM Emmanuel Habyarimana, aba bari mu mugambi wo gushyira hamwe ndetse bakifatanya na FDLR ariko ku mpamvu zitandukanye zi​ri​mo amacakubiri, ubwikanyize, disipulini nke n’ibindi, umugambi wabo waje gupfuba ndetse habamo no kurebana ay’ingwe kwa bamwe muri bo.​

​Hari kandi umugambi wari ugamije gutera icyuhagiro inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR wari ushyizwe imbere cyane na Twagiramungu, RNC ndetse n’abandi batavuga rumwe na Leta bari bashyigikiwe n’uwahoze ayobora Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete. Uyu mugambi warindimukanye no gucyura igihe kw’ingoma y’uyu mugabo wayoboye Tanzania imyaka icumi kuva mu 2005.

Mu gihe gishize kandi, abagize ishyaka RNC bagiranye ubushyamirane bukomeye kugeza aho batukanye ibitutsi bya gishumba, biza kurangira RNC icitsemo kabiri ku buryo magingo aya igizwe n’igice cya Kayumba Nyamwasa, ku rundi ruhande hakaba igice cya Théogène Rudasingwa.

Ni iki kibuza amashyaka atavuga rumwe na Leta kugira imbaraga?

​Mu bihugu byose bigendera kuri demokarasi, amashyaka atavuga rumwe na Leta usanga atizwa cyane umurindi n’imikorere mibi y’ishyaka riba riri ku butegetsi. Ku birebana n’u Rwanda rero, amashyaka yo muri opozisiyo ntabwo yorohewe na mba n’imikorere ya FPR Inkotanyi, by’akarusho n’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame kuri ubu icyezwa na hafi ya bose muri Afurika ndetse no ku isi.

Imiyoborere ya Perezida Kagame iratanaze ku buryo kubona aho abatavuga rumwe na Leta batoborera bigoye cyane; kuva mu mwaka wa 2000 imibereho myiza y’abaturage yitaweho bikomeye, ubukungu bukomeza kuzamuka ubutitsa, ibikorwa remezo birubakwa ibindi birasanwa ku bwinshi, uburezi bugera kuri bose ndetse n’ubu ireme ryabwo riri kuza ku isonga mu biri kuzamurwa, ikoranabuhanga ryasakaye igihugu cyose ndetse ryinjira bikomeye mu mibereho y’abanyarwanda ya buri munsi, umutekano ni nta makemwa, n’ibindi byinshi byanyuze abaturarwanda bituma ntaho abatavuga rumwe na leta bahera bavuga bati “Ibi n’ibi bititaweho ni byo tuje gukora”.

​Kuba rero havutse bombori bombori hagati ya FDU Inkingi n’ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana, ni ibintu bimaze kuba akamenyero ku batavuga rumwe na Leta.​

Ingabire Victoire (FDU Inkingi) na Padiri Nahimana Thomas (Ishema)

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/padili-1.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/padili-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICSIshyaka ​’​Ishema​’​ rya Padiri Nahimana​ Thomas​ ryakoze igisa n’ikinamico rishinga guverinoma ikorera mu buhungiro​. Mu bashyizwe mu myanya y’iyo guverinoma-nkinamico harimo na​​ Ingabire Victoire​ usanzwe ubarizwa mu ishyaka FDU Inkingi​; gusa nyuma y’amasaha make ibyo bibaye, ​abo mu ishyaka FDU Inkingi bamaganiye kure Padiri Nahimana bavuga ko iyo guverinoma...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE