Bamwe mu bamarine bari mu bucuruzi buturuka ku gutwika amapine (Ifoto/Nsengiyumva F.)

 

Abaturiye igishanga cya Nyabugogo batewe impungenge n’umwotsi w’amapine atwikwa n’insoresore z’ibirara zizwi ku izina ry’Abamarine, ziba muri icyo gishanga.
Abamarine bakusanya amapine ahantu hatandukanye, bakayatwika mu ijoro  ngo bayakuremo insinga bazigurishe.
Abaturage bavuga ko iyo myotsi ishobora kubakururira indwara zo mu buhumekero.
Niyikiza Jonathan utuye mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Rukeri,  avuga ko batakambiye ubuyobozi ariko bukaba busa n’ubwananiwe gukemura iki kibazo.
 “Kugeza ubu twatangiye guhura n’ingaruka z’ibyotsi byoherezwa n’abamarine; iyo imyotsi izamutse iba inuka igahumanya umwuka duhumeka; kubera muri aka gace hakunze kubura amazi, iyo akavura kaguye dukoresha amazi y’umureko kandi aba avanzemo n’ubuvungukira bw’imyotsi y’umukara.”
Iki kinyamakuru cyegereye abamarine, bakibwira ko batapfa kureka gutwika amapine kuko ari ho bakura amafaranga abatunga.
Hakizimana Pierre w’imyaka 22, utuye mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Kabasengerezi, Umudugudu wa Kabirizi,  atwika amapine, akabona ibizingo hagati ya 60 na 70 by’intsinga.
Hakizimana yabwiye Izuba Rirashe ati: ” Izi ntsinga ndaziranguza kuri 50 Rwf ariko abandi bazitangira 100Rwf zigakoreshwa ku mbabura; mba nanjye nashoye amafaranga kuko ipine imwe nyigura 500rwf; amapine tujya kuyarangura mu bice bya Gatsata aho ipine imwe ivamo utuzingo hagati ya 25-30; aha ntabwo dushobora kuhava kuko ariho dukura imibereho kandi hagati muri twe harimo abatunze imiryango.”
Uwimpuhwe w’imyaka 50  ni umwe mu bacuruza izi ntsinga. Aza kurangura intsinga zikoreshwa mu mbabura akazizengurukana mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyane cyane Nyamirambo, aho ku munsi ngo ashobora kwinjiza amafaranga 3000rwf. Aragira ati,
“Ubu ni uburyo bwo kwirwanaho kugira ngo inzara itanyica; ndi umubyeyi w’abana batandatu; kuvuga ko byangiza ikirere ntabwo njye mbizi; mpagera buri gitondo saa kumi n’ebyiri bakandanguza kuri 30 Rwf nanjye nkajya kudandaza kuri 50-100Rwf; ni ubucuruzi buhoraho kuko nyuma y’ukwezi kaba kasaziye ku mbabura abakiriya bagakenera akandi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, HarelimanaFrederic; yatangarije iki kinyamakuru ko iki kibazo aribwo akikimenya.
Gusa Umuyobozi  mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Ishami rishinzwe amabwiriza agenga ibidukikije no kurwanya ibihumanya ibidukikije,  yatangarije iki kinyamakuru ko iki kibazo kizwi. Ati, “aba bamarine ntabwo bari guteza ikibazo ibidukikije gusa ahubwo n’umutekano uri kwangirika; iki kibazo kiri gukurikiranwa ariko ntabwo byoroshye kuko bariya ba marine birukanwa bakongera bakagaruka.”
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Mujyi wa Kigali, arasanga umuntu atahita yemeza ko abamarine bananiranye.
SSP Mwiseneza Urbain aragira ati, “Ntabwo twicaye, duhora tubarwanya (abamarine) nk’uko dukurikirana ibindi byaha, tubashyikiriza ubutabera bahamwa n’icyaha bakabihanirwa hakurikijwe amabwiriza agenga kwangiza ibidukikije.
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/kigali-imyotsi-y-amapine-atwikwa-n-abamarine-ihangayikishije-abaturage_530c928652796_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/kigali-imyotsi-y-amapine-atwikwa-n-abamarine-ihangayikishije-abaturage_530c928652796_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSBamwe mu bamarine bari mu bucuruzi buturuka ku gutwika amapine (Ifoto/Nsengiyumva F.)   Abaturiye igishanga cya Nyabugogo batewe impungenge n’umwotsi w’amapine atwikwa n’insoresore z’ibirara zizwi ku izina ry’Abamarine, ziba muri icyo gishanga. Abamarine bakusanya amapine ahantu hatandukanye, bakayatwika mu ijoro  ngo bayakuremo insinga bazigurishe. Abaturage bavuga ko iyo myotsi ishobora kubakururira indwara zo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE