Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi ikamyo yo mu bwoko bwa Benz Actross, yacitse feri igonga abantu, hapfa abantu polisi ivuga ko ari bane, abari bahari bo bakavuga ko barenze 8, hangirika n’ibindi bikorwa byinshi.

Mu makuru mashya IGIHE ikesha Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo yatangaje ko hapfuye bane hagakomereka 13 kandi mu buryo budakabije nk’uko umuvugizi w’ishami rya polisi yo mu muhanda yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2014.

Iyi modoka yari ifite pulaki RAC 194 L yakoze impanuka ituruka ku Muhima ikagwa Nyabugogo yishe abantu bataramenyekana umubare, polisi yavuze ko ari bane, igonga imodoka, yangije n’ibikorwa remezo yahuraga nabyo mu nzira birimo amatara yo ku muhanda, ibyapa n’amapoto.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tatu za n’ijoro, aho imodoka yabuze feri igeze ku Muhima igasakuma ibyo yahuye nabyo byose mu nzira, ikaza kugwa aho umushoferi wayo yahise yitaba Imana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuze ko buri wese yahungaga iyi kamyo yasaga n’ibatunguye kuko ngo abenshi bayibonaga muri metero nkeya ibagezeho.

Safari Celestin, umwe mu bafasha abashoferi mu kazi kabo wari hafi y’imodoka abereye komvuwayeri yanangiritse cyane yari ifite pulaki RAB 495 K yagize ati “nari ntangiye gushyiramo abagenzi tugiye kumva twumva imodoka iturikije ibintu, tuba turayirabutswe itugeze nko muri metero eshanu nibwo twahise duhunga tubona ikubise imbere y’iyacu.”

Safari yavuze ko yabonye abantu nka bane bapfuye nyamara umushoferi we uteri uyirimo wageze guhera ku Muhima aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko yabonye abantu basaga nk’umunani bapfuye.

Bamwe mu bapfuye harimo umunyakenya wagaragaye haherewe ku bayngombwa byabonetse. Ikindi nuko iyi modoka yagabanyirijwe umuvuduko n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete ya Virunga yagonze inyuma igahita igwa.

Ababonye iyi modoka ya Virunga bavuze ko kurokoka kw’abagenzi bari bayirimo biza kuba hamana kuko yayikubise cyane.

Mu gihe iyi modoka yagwaga, byagoranya kuvanamo umushoferi, ariko byarangiye avanywemo yapfuye.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Supt Jean Marie Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko imodoka yabuze feri igatangira kugonga ibyari mu nzira yayo byose.

Ndushabandi yavuze ko polisi n’izindi nzego bahise batabara, abapfuye bakajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya polisi biri ku Kacyiru, mu gihe abari bagihumeka bajyanjwe mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali (CHUK).

Yagize ati “habaye impanuka idasanzwe aho ikamyo ya Benz Actross ifite pulaki RAC 194 L, hafi ya sitasiyo ya SP yagonze moto abari baziriho bitaba Imana, irakomeza igonga ibindi birimo Coaster naminibus, igeze muri feux rouges igonga amapoto n’amatara, yahagaritse na Coaster ya Virunga.”

Ndushabandi yakomeje avuga ko iyi modoka yahagaritswe n’iyi Coaster ya Virunga yaguye hakurya y’umuhanda.

Polisi y’u Rwanda yakomeje itangaza ko abantu bane ari bob amaze gupfira muri iyi mpanuka biciye mu ijwi rya Ndushabandi.

Yagize ati “Hamaze gupfa abantu bane abandi bajyanywe kwa muganga. Umubare ushobora kwiyongera kuko ari benshi bajyanywe mu bitaro, Inkomere zajyanywe kwa muganga.”

Ikamyo yaciye mu muhanda utemewe

Polisi yakomeje ivuga ko iyi kamyo yaciye mu muhanda uva ahahoze Yamaha kandi amakamyo atemewe kuhaca. Kumenya impamvu yabyo ngo biri mu byo polisi irimo gukoraho iperereza n’ubwo bigikomeye kuko umushoferi w’iyi modoka yahise apfa, ariko ngo ni ukwifashisha aho iyi modoka yavanye itaka yari yikoreye.

Iperereza mu bindi naryo riracyakomeza

Polisi yasabye abantu kubahiriza amategeko y’umuhanda bagenda mu muhanda uko bikwiye. Ku kibazo cy’ubwishingizi kuri iyi modoka, polisi ngo nabyo irabibona mu iperereza ryayo, gusa ngo mu gihe itabufite ibyangiritse bivanwa mu mutungo wa nyir’imodoka. Abapfuye n’ibyangijwe kandi bikomeza kwishyurwa n’ubwishingizi.
Ikindi n’uko “turacyari mu iperereza ngo turebe niba yari afite perimi n’ubwishingizi.”

Hateganyijwe n’ibihano no kwishyura ibyangijwe

Ku bihano biteganyijwe ku waba yagize uruhare muri iyi mpanuka Ndushabandi yavuze ko biteganywa mu ngingo ya 156 kugera ku ya 158 zo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Ibikorwa byo kuvana mu nzira ibyangijwe no kuvanaho iyi modoka yari yafunze umuhanda Kigali-Muhanga byatwaye imbaraga nyinshi aho wasangaga polisi yazanye ibyuma byayo kabuhariwe mu guterura ibinyabiziga no kuzimya n’inzobere zayo mu butabazi.

Gusa kuvanaho iyi modoka yo byatwaye imbaraga zidasanzwe kuko byakozwe mu gihe kirenze amasaha atatu, kuko iyi modoka yavuyeho kuwa Mbere.

Ikamyo yacitse feri kuva ku Muhima imanuka umuhanda wose, igarama Nyabugogo imbere yo kwa Manu

Ibyo iyi kamyo yangije mu nzira yanyuragamo ntibiramenyekana

Nyabugogo : Mu nzira yahitanaga ibyo yasangaga birimo abantu, imodoka n’ibindi

Imihanda yahabereye impanuka yahise ifungwa inkomere zijyanwa kwa muganga

deus@igihe.com