Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Werurwe mu Mujyi wa Kigali, mu bice bibiri bitandukanye hamwe ni hagati ya Kigababaga na Nyarutarama ndetse no hafi y’isoko rishya rya Nyarugenge haturikiye ibisasu bibiri byombi byakomerekeje abantu 6.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege yavuze ko igisasu kimwe cyaturikiye mu gace kari hagati ya Kibagabaga na Nyarutarama mu Karere ka Gasabo ikindi kikaba cyaturikiye hafi y’isoko rishya rya Nyarugenge rwagati mu Mujyi wa Kigali, aho byombi byakomerekeje abantu 6.

Supt. Badege yagize ati : “Hakomeretse abantu batandatu, ku ruhande rwa Nyarutarama hakomeretse abantu batatu ndetse no ku ruhande rwa Nyarugenge naho hakomeretse abantu batatu.”

Bane bakekwaho gutera ibi bisasu batawe muri yombi

Badege yongeyeho ati : “Kugeza ubu turacyakora iperereza ku bakekwaho gutera ibi bisasu ariko tumaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho gutera izi gerenade.”

Source Igihe.com.