Kigali : Ibibazo bitandatu by’ingutu byugarije indaya
Ibibazo abakobwa n’abagore bakora umwuga w’uburaya bahura nabyo ni byinshi, ariko hari bimwe muri byo bahuriyeho. Muri ibi bibazo ibyinshi barabyihererana dore ko n’uwo mwuga wabo utemewe mu Rwanda.
Bamwe mu bakobwa n’abagore bakora uburaya bari hagati y’imyaka 18 na 30, bo mu turere dutandukanye tw’u Mujyi wa Kigali, muri bo harimo ababukora kubera ubupfubyi, abandi bakabukora kubera ubukene, ariko hari n’abishora mu buraya kubera amakimbirana ari mu miryango yabo.
Dore bimwe muri ibyo bibazo :
1. Kutamenya indimi z’amahanga : Bamwe mu bakiriya b’indaya baba ari abanyamahanga, kuba bamwe muri aba bakobwa baba bazi ururimi gakondo gusa, ngo rimwe na rimwe bibatesha icyashara, abandi nabo ngo bakagambanirwa n’abakomisiyoneri baba babazaniye abo banyamahanga, bakabaha amafaranga macye andi bakayitwarira.
Bamwe mu bakora uburaya twaganiriye ariko badusabye kudatangaza amazina ku bw’impamvu z’akazi kabo, bavuga koko iki kibazo cyo kutamenya indimi gihari. Umwe muri bo yagize ati ’’Hari igihe umunyamahanga aba ari muri Hoteli agatuma umukozi wa Hoteli cyangwa undi muntu kumushakira indaya, kubera ko uba ushaka amafaranga ukemera ko uzi indimi z’amahanga kandi ntazo izi, wagerayo mukananirwa kumvikana, yahamagara wa wundi wakuzanye akamubwira ko ari we uri bukwishyure bakumvikana, ashobora kumuha menshi we akaza kuguha macye kandi ari wowe wakozeâ€.
2. Kwanduzwa indwara : Hari Bamwe mu bagabo ngo bemeranya n’indaya ko bari bukoresha agakingirizo, umugabo akayijyana yayigeza aho bari bubonanire akanga kugakoresha agakorera aho.
Undi yagize ati ’’ Yakugejeje iwe cyangwa ahandi hantu, wamaze gukuramo imyenda yose wakwanga ute ko abikora, aba akurusha imbaraga kandi ntiwanatabaza, uremera agakorera aho kandi wowe uzi ko uri muzima’’.
3. Akato : Aho batuye bahabwa akato n’abaturanyi
Hari uwagize ati ’’Kugirango ube wajya mu rugo rw’umugore ubana n’umugabo baguhe n’amazi yo kunwa uba ugize imana, abagore baratuzira baba bumva ko twabatwarira abagaboâ€.
4. Gukubitwa : Zimwe mu ndaya ngo zikubitwa n’abakiriya bazo, iyo batambuwe amafaranga baba bakoreye cyangwa ngo bahabwe macye kuri yo, dore ko ngo hari n’abanyamahanga babaha amafaranga y’amahimbano.
5. Ubwoba bwo kwicwa : Nyuma y’iyicwa ry’indaya ryagiye ribera hirya no hino mu gihugu, abakora uyu mwuga bagize ubwoba, kuburyo ngo hari n’abawuretse.
Uyu yagize ati ’’Hari bagenzi banjye basigaye batinya kujya gutega bategereza ababasanga mu rugo kubera ubwoba’’.
6. Kutamenya ba se b’ababana babyara : Kubera gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo batandukanye, ngo birabagora kumenya uwabateye inda, bityo bakarera abana bonyine, kuko baba batazi uwabateye inda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho myiza n’Iterambere (RPRPD) bugashyirwa ahagaragara mu Kuboza 2012, bukorewe mu Turere dutatu Kicukiro, Rusizi na Rubavu, bwagaragaje ko, mu Rwanda hari abakora umwuga w’uburaya basaga 15,000.
N’ubwo bimeze gutya ariko Igitabo cy’amategeko ahana harimo amategeko akora ukora uburaya, ubushyigikira n’undi wese ukora ibyerecyeranye na bwo.