Iyo bashobowe bashoka imigezi gakondo (Ifoto/Ngendahimana S)

 

Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu duce tumwe na tumwe tw’Umujyi wa Kigali ni kimwe mu bikomeje kuvugisha abantu menshi.

Hari abavuga ko EWSA (Ikigo cy’Igihugu gifite ikwirakwizwa ry’amazi mu nshingano zacyo) ibaha amazi nijoro mu gicuku nabwo rimwe na rimwe, mu gihe abandi bayahorana.

Aha abaturage bajya kugura amazi avomwa mu binogo byacukuwe n’abaturage ba Gashyekero muri Gikondo (Ifoto/Ngendahimana S)

Makarukaka wo mu Murenge wa Gatenga avuga ko “hari n’igihe bayarekura mu ijoro twaryamye ntitumenye ko yaje, mu gihe gito bakayafunga tutavomye”.

Ababura amazi cyane ni abadaturiye inyubako zikomeye nka za Minisiteri.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamabuye, Akagali ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Bicamumpaka Jerome, avuga ko hari ubwo bamara iminsi ine nta mazi babonye, yaza nabwo akaza nijoro.

Akazu k’amazi ka Kamabuye muri Gatenga  ntayo kagira hari ubwo gahindurwa aho gucururiza inyanya n’ibindi kuko amazi yabuze (Ifoto/Ngendahimana S)

Umusozi bamanuka bashaka amazi mu kibaya aho uvomera umuturage ijerekani ayimugurisha amafaranga 100 kuzamura(Ifoto/Ngendahimana S)

Bicamumpaka yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko iyo amazi yabuze bashoka imigezi gakondo mu kibaya, ibi bigatera impungenge z’uko byabatera indwara zikomoka ku mazi mabi.

Ikibazo cy’ibura ry’amazi kigaragara mu Mirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali, ariko EWSA ivuga ko nta kundi byagenda kuko hagomba kubaho isaranganya.


EWASA ivuga ko nta kundi byagenda (Ifoto/Internet)

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukwirakwiza amazi  muri EWSA avuga ko iki atari ikibazo Abanyakigali bihariye kuko kiri mu gihugu hose.

Rutagungira Méthode yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “abantu ndetse n’ibikorwaremezo bariyongera uko bwije uko bukeye nyamara inganda z’amazi ziguma ari za zindi”.

Ku kibazo cy’uburyo amazi asaranganywa, bamwe bakayahabwa ku manywa abandi bakayahabwa n’ijoro rimwe na rimwe ntibamenye ko yaje abandi bayabura nk’icyumweru cyangwa ukwezi,  Rutagungira avuga ko ku manywa hibandwa ku nzego z’inyubako zitangirwamo serevise rusange nka Minisiteri, naho mu ijoro agatangwa mu ngo z’abaturage.

Kubaka ibigega bibika amazi

Abaturage babona amazi inshuro nke zishoboka bagirwa inama yo kwimakaza umuco wo kujya bavoma bashyira mu bigega igihe bayaboneye, kugira ngo nagenda babe bafite ayo bizigamiye bakoresha igihe kirekire.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukwirakwiza amazi  muri EWSA, yanenze abaturage batagira amajerekani yo kubikamo amazi kandi bazi ko iyo amazi aje batayamarana igihe.

Rutagungira Methode ntiyiyumvisha uburyo usanga umuntu yubatse amazu agera ku ijana nyamara yagirwa inama yo kubaka ibigega agaterera agate mu ryinyo ngo azakoresha amazi ya EWSA.

Abajijwe niba nta ngamba zo gukemura ikibazo cy’amazi mu buryo burambye, Rutagungira yavuze ko hari gahunda yo kubaka izindi nganda z’amazi zigera kuri ebyiri. Hari uruganda rwa Mutobo ruzajya rutunganya amazi y’umugezi wa Mukungwa, n’urwa Kanzenze ruzakoresha amazi y’umugezi w’Akagera.

Kugeza magingo aya amazi ya EWSA ava mu nganda eshatu, urwa Karenge rufite ubushobozi bwo kurekura litiro miliyoni 13 z’amazi ku munsi rwubatswe mu mwaka wa 1975,  urwa Kimisagara rutanga  litiro miliyon 26 ku munsi rwubatswe mu 1983 ndetse n’urwa Nzove rutanga litiro miliyoni 26 ku munsi rwubatswe mu wa 2009.

EWSA isobanura ko amazi atangwa n’izi nganda ari make ugereranyije n’ubwishi bw’aba bayakeneye.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/water_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/water_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSIyo bashobowe bashoka imigezi gakondo (Ifoto/Ngendahimana S)   Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu duce tumwe na tumwe tw’Umujyi wa Kigali ni kimwe mu bikomeje kuvugisha abantu menshi. Hari abavuga ko EWSA (Ikigo cy’Igihugu gifite ikwirakwizwa ry’amazi mu nshingano zacyo) ibaha amazi nijoro mu gicuku nabwo rimwe na rimwe, mu gihe abandi bayahorana. Aha abaturage bajya kugura...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE