Inkuru dukesha igihe.com

Ba rwiyemezamirimo bafite imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bararira ayo kwarika kubera igihombo bakomeje guhura nacyo mu kazi, bitewe n’akajagari mu mikoranire yabo no kutubahiriza amategeko bashyiriweho.

mu_gihe_imodoka_zagenewe_aho_zizajya_zikorera_usanga_zitubahiriza_iyi_gahunda_1_-ff11a

Iki kibazo cyakomeje kuba ingutu gituruka kuri gahunda ubuyobozi bushinzwe gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali bushyiraho ntizubahirizwe, ngo amasosiyete amwe n’amwe akareberwa yica amategeko nk’uko bamwe mu bafite amasosiyete atwara abagenzi mu mujyi wa Kigali babitangarije IGIHE.

Nyuma y’aho kuva ku muhanda kw’abantu bikomeje kugenda bitinda cyane cyane ku mugoroba ndetse na mu gitondo, IGIHE twashatse kumenya impamvu itera iki kibazo cyakomeje gushakirwa umuti ariko ukaba utaraboneka mu gihe nyamara amasosiyete atwara abagenzi yiyongera umunsi ku munsi. Ba nyiri aya masosiyete bagaragaza ko ipfundo ry’ikibazo ari ishyirwaho ry’amategeko ya buri gihe ariko atubahirizwa.

Nyamucahakomeye Valence, umuyobozi wa sosiyete itwara abagenzi ya KBS, yavuze ko kutubahiriza amategeko bikomeje kongera igihombo kuri bamwe bakora uyu murimo.

Yagize ati “ Hashyizweho amategeko uburyo yashyizweho akaba ariyo yabaye ikibazo gikomeye kuko abantu bayarengaho ariko ntihagire igihinduka ngo habe hatangwa ibihano ku bayarenzeho.”

Nyamucahakomeye yavuze ko gahunda yo kugabanya amasosiyete afite imodoka zitwara abagenzi mu mazone yari nziza ariko hari uburyo itanogejwe, ati “ Gushyira imodoka muri zone ntabwo byari bibi ariko nta uzi uburyo byakozwemo. Ubundi twumvaga ko bagombaga kugabanya imihanda bashingiye ku modoka sosiyete ifite ariko ntabwo ariko byakozwe.”

Uyu mugabo yazuze ko bisi zirenga 40 afite yahawe zone yo mu Mujyi – Kabeza ati “ Ni ibirometero bike ntabwo izi bisi zose zakorera muri uyu muhanda ngo umuntu azishyure Banki aba yaratsemo inguzanyo. Ubu namaze guhomba kandi ntananiwe gukora, abantu barara ku mihanda imodoka zirimo kuborera muri parking.”

Ibyo Nyamucahakomeye yadutangarije ni nabyo twatangarijwe n’umuyobozi wa sosiyete ya Prince, Kamana Tresor, we yongeyeho ko Leta ikwiye gutabara abakora uyu murimo kuko hagaragaramo akarengane bavuga ko gakabije.

Imodoka zimwe zirapaitse ntizikora zabuze aho gukorera nyamara abagenzi bumira ku mihanda

Usibye kutubahiriza amategeko ashyirwaho n’Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere ku mirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) ngo hari n’ubusumbane bukabije aho abantu basangiye umwuga umwe havamo bamwe bakarwanya abandi.

Kamana ati “ Hari abakozi ba Koperative RFTC bafata imodoka z’abandi bakazifunga kandi ubu burenganzira nta wundi muntu ubufite kereka Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda gusa ibi ni ukurengera.”

Kamana mu buhamya yatanze bujyanye no gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, yibanze kuri koperative ya RFTC aho yavugaga ko barengera kuko udashobora kwerekeza imodoka muri zone bahawe by’agateganyo nyamara abagenzi bahagaze ku mihanda nyamara yo ikarenga ikigabiza imihanda yagenewe izindi modoka. Iki kibazo ngo abakora uyu mwuga babigaragarije RURA ariko ntakirakemurwa, ati “Imyaka ibiri irashize bavuga ko bagiye gukemura iki kibazo.”

Ngarambe Charles, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu mamodoka mu Rwanda (ATPR) yadutangarije ko iki kibazo cyo kutubahiriza amategeko ndetse n’ubusumbane muri uyu mwuga gihari.

Ati “ Abantu bakora umurimo wo gutwara abagenzi mu mamodoka mu mujyi wa Kigali bagirana amakimbirane aterwa n’ibyemezo bifatwa birenze urugero.”

Ngarambe yunze mu byo IGIHE cyabwiwe na KamanaTresor, umuyobozi wa Sosiyete ya Prince aho yavuze ko ikibazo gikomeye cyane giterwa na koperative yo gutwara abantu ya RFTC ko ikoresha imodoka z’abandi ariko ikaba yarigaruriye imihanda hafi ya yose abandi ba rwiyemezamirimo imodoka zabo zikaba zarahagaze.

Aha yabaye nk’aho yikoma ikigo ngenzuramikorere RURA ko niba koko gishinzwe kureberera uko uyu murimo ukorwa cyareba n’uburyo abawukora bawukora neza ndetse n’ibibazo bahura nabyo muri uyu murimo.

Ngarambe twamubajije nk’umuyobozi impamvu imyanzuro ifatwa ariko ntishyirwe mu bikorwa bagakomeza kureberera , ati “Natwe turi mu mazi abira kuko nta kintu bemeza ngo gishyirwe mu bikorwa ariko dufite icyizere ko iki kibazo gishobora kurangira kuko nta mategeko agenga ubwikorezi yari ariho amabwiriza yo gutwara abagenzi yagenderwagaho ni ayo mu mwaka w’1996 ariko ubu akaba yaramaze kwemezwa.”

Umujyi na RURA ibyemezo byafashe ntibyatanze umuti

Imwe mu myanzuro yari yafashwe na RURA, Umujyi wa Kigali ndetse na Polisi mu nama yari yabahuje n’abayobozi b’abatwara abantu mu modoka mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 bari bagabanyije amasosiyete za zone, kugira ngo abantu badatinda ku muhanda.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yagize ati “ Imodoka zose zikorera mu mujyi wa Kigali zose zigomba gushyirwa mu mashyirahamwe (Koperative) ku buryo zizarangwa n’imikorere imwe zikajya zinataha ari uko abagenzi bashize mu muhanda, abagenzi ntibazongera kurenza iminota itanu bagitegerereje imodoka ku cyapa.

Imodoka zifite icyapa cya nimero 1 arizo KBS, zahawe kuva mu mujyi zikanyura Rwandex na Remera zigana Kabeza. Izifite icyapa 2 za R.F.T.C zikava mu mujyi zinyuze Rwandex na Remera, zikerekeza i Kanombe. Izifite icyapa No 3 za R.F.T.C ziva mu mujyi, zinyura Kimihurura, kwa Lando, Kimironko zikagarukira mu Izindiro. Izifite icyapa No 4 za Royal zihagurukira mu mujyi zinyura Rwandex na Kicukiro zikagera i Nyanza (ya Kicukiro). Izindi modoka zitahawe inimero zari kuzajya zikorera Kicukiro Nyabugogo n’ahandi hose hatavuzwe.

Nyamara ngo ibi ntabwo byubahirijwe kuko Koperative RFTC yashyizwe mu majwi n’abandi bose bakora uyu mwuga kubangamira abandi bakora umwuga umwe. Mu gihe yahawe aho izajya ikorera ngo ahantu hose iba yahashyize imodoka zayo kandi ikaba idashobora gutuma abandi bakorera mu bice yahawe.

Tuganira na Turatsinze John umuhuzabikorwa wa RFTC mu mujyi wa Kigali avuga ko ibyo aba bantu bandi bafite amasosiyete atwara abagenzi bavuga bitagomba guhabwa agaciro, ati “ Impamvu bavuga ko RFTC yica amategeko ntabwo aribyo kubera ko twubahiriza amategeko. Tuzi neza ko tuzira kubahiriza amategeko. Prince na Camer nizo zikunda kwica amategeko, aho zivogera imihanda batahawe.”

Turatsinze John yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe aya masosiyete yandi akwiye kuvuga kuri RFTC kubera ko yubahiriza amategeko yashyizweho n’inzego zishinzwe gutwara abantu mu mujyi wa Kigali( RURA).

Turatsinze ati “ Bajye bajya kubaza (RURA ) iba yarashyizeho amategeko agomba kubahirizwa twebwe ntacyo tubazwa.”

Twashatse kuvugana n’umuyobozi wa RURA ushinzwe gutwara abantu Katabarwa inshuro nyinshi kuri telefone ye agendana ariko ntabwo yigeze yitaba.

Katabarwa ushinzwe ubwikorezi muri RURA aganira na City Radiyo kuri iki kibazo yayitangarije ko atajya atangira amakuru kuri telefone ati “ Uzaze ku biro bagupange kuri gahunda tuvugane.”

Naho umuyobozi wa Koperative RFTC, Col Twahirwa Dodo, yabajijwe ku kibazo cyo gufata imodoka z’abandi ashimangira ko utapfa kujya muri zone itari iyawe ati “ Iyo uje muri zone itari iyawe turarwana kandi twebwe turi serious kandi tugiye kurushaho ntabwo nafata zone yanjye ngo nurangiza uze gukoreramo .”

CSP Muhizi ushinzwe umutekano wo mu muhanda we yemeza ko nta muntu wemerewe gufata imodoka mu muhanda ati “ Niba RURA ifata imodoka ako ni akajagari.”

Abagenzi baba batoye umurongo cyane mu gitondo baba bijujuta kumva ko amasosiyete afite imodoka nyinshi ariko bagahera ku muhanda. Umwe muri bo twasanze ategereje imodoka zimwerekeza mu Mujyi ahagaze Sonatubes, ati “Birababaje iyo nzindutse ngiye ku kazi nkumira ku muhanda… Twumva ngo amasosiyete atwara abagenzi afite imodoka nyinshi ariko ntazo tubona. Dukererwa akazi.”

Mu gihe imodoka zagenewe aho zizajya zikorera usanga zifite akajagari n’aho ziparitse zirwanira abagenzi

N’izi modoka ni nshya ariko ziraparitse ngo zabuze uko zikora

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/mu_gihe_imodoka_zagenewe_aho_zizajya_zikorera_usanga_zitubahiriza_iyi_gahunda_1_-ff11a.jpg?fit=600%2C338&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/mu_gihe_imodoka_zagenewe_aho_zizajya_zikorera_usanga_zitubahiriza_iyi_gahunda_1_-ff11a.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSInkuru dukesha igihe.com Ba rwiyemezamirimo bafite imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bararira ayo kwarika kubera igihombo bakomeje guhura nacyo mu kazi, bitewe n’akajagari mu mikoranire yabo no kutubahiriza amategeko bashyiriweho. Iki kibazo cyakomeje kuba ingutu gituruka kuri gahunda ubuyobozi bushinzwe gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali bushyiraho ntizubahirizwe,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE