Kibangu: Umuhanda mubi utuma bamwe babyarira abandi bapfira mu nzira
Ikigo nderabuzima cya Kibangu giherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, kiratangaza ko umubare w’ababyeyi babyarira mu nzira, abandi inda zikavamo bajyanwe ku bitaro bya Kabgayi ukomeje kwiyongera, aho bamwe bahitanwa n’inda kubera ikibazo cy’umuhanda mubi.
Umuhanda wa Kibangu -Rugendabari ungana n’ibirometero 30, uwa Kibangu – Ngororero, kilometero 20, naho uwa Kibangu – Nyabikenke ukangana na kilometero 20, dore ko ngo ari yo ibageza ku muhanda mwiza.
Nk’uko babitangarije abanyamakuru n’ababyeyi bakoresha uyu muhanda, ngo aka gace karimo ibigo nderabuzima bibiri; icya Kibangu n’icya Nyabinoni. Abatuye mu misozi ya Ndiza igice cyitwaga Nyakabanda, bavuga ko ikibazo cy’umuhanda mubi kimaze kubagiraho ingaruka nyinshi mu rwego rw’ubuzima, zirimo kubyarira ku nzira kw’ababyeyi, ndetse hakabaho n’abapfira ku nzira.
Umushoferi utwara imbangukiragutabara y’i Kibangu, Rutabagengwa Theophile yemeza ko muri abo babyeyi hari abapfira mu nzira, abo inda zivamo n’abandi bakabyarira mu nzira mu modoka itwara abarwayi.
Yagize ati “Rwose abenshi babyarira mu nzira kubera secousses (gucuguswa) kubera ibinogo ambulance igenda yurira. Nko mu gihembwe bibaho nka gatatu.”
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha abatuye aka gace ariko banze ko tugaragaza amazina yabo bavuga ko umwaka ushize ababyeyi babiri aribo baburiye ubuzima muri uyu muhanda bitewe n’ibibazo by’umuhanda utuma imodoka ibacugusa bakagira ibise cyangwa bakabyara imburagihe bikabaviramo kubura ubuzima.
Yavuze ko ibyo ari byo byose Leta itazi ko babayeho batyo. Ati “Ni kenshi inkeragutabara irenga umuhanda, tugahamagara abaturage n’ijoro bakaza bagaterura. Tumaze kurenga umuhanda gatatu, no kugwa (kuyegeka) mu mukingo inshuro nyinshi, cyangwa imbere n’inyuma hagatenguka tukabura aho duca. Imihanda ni mibi cyane”.
Yakomeje avuga ko byibuze amapine y’imodoka kubera umuhanda mubi atamara amezi arenga atatu. Ati “Ubu tumaze gusudiza sachet y’imodoka inshuro eshatu, ndetse na rasoro zihora zicika. Gusa ikibabaje cyane ni abo barwayi tuba turamira, ariko bamwe bagapfira mu nzira.
Twahirwa ni umugabo atuye i Kivumo, ati “Njye umugore wanjye yabyariye mu nzira bageze i Gasovu, gusa we Imana yaramurinze, kuko bahise bamuvurira ku kigo nderabuzima cya Gasovu.”
Umuyobozi Wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Kibangu, Mutegarugori Judith avuga ko iki kibazo bakiburiye igisubizo kuko gikomeza kwiyongera, ati “Hari ababyarira mu nzira n’abavuka badashyitse. Gusa kuko baca ku kigo nderabuzima cya Gasovu, akenshi abavukiye mu nzira babajyana yo.â€
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kibangu avuga ko uyu muhanda ari mubi cyane ati “Uyu mwaka, ababyeyi bamaze kubyarira mu nzira kubera umuhanda mubi barenga batanu. Ambulance yacu imaze kurenga umuhanda incuro 2, naho kugonga umukingo bwo ni kenshi cyane.â€
Avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko kuba ambulance yagwa munsi y’umuhanda cyangwa ikagonga umukingo byaba ari ubuswa n’uburangare bw’umushoferi. Ati “Icyo dusaba abashoferi batwara ambulance, ni uko bajya bagenda bitonda kuko baba batwaye abarwayi.â€
Ibijyanye no kuba hari ababyeyi babyarira mu nzira, Minisitiri yavuze ko ubundi ababyeyi boherezwa ari ababa bafite ibibazo ku buryo ku bigo nderabuzima batabasha kubafasha, ati “Kuba babyarira mu nzira rero byo si ikibazo cyane, kuko baba bageze mu gihe cyo kubyara.†Gusa yakomeje yizeza ko bazakomeza kuvugana na MININFRA bakareba ko uwo umuhanda wakorwa.
Ngo Minisiteri ayoboye izakora ubuvugizi kugira ngo uwo muhanda ukorwe. Ati “Ari MINISANTE na MINEDUC twembi dukora ubuvugizi, kuko hariyo n’abana bigayo. Gusa iterambere ry’igihugu rigerwaho habaye n’uruhare rw’abaturage.â€
Ku kibazo cy’uko abashoferi bashobora kuba ari abaswa bigatuma bagusha amamodoka, umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibangu Bizimana Ntwali Charles avuga ko ataribyo kuko umushoferi utwara imbangukiragutabara atari umuswa kuko yatoranyijwe mu bandi 27 binyuze mu kizamini, ndetse ko na mbere y’aho batwaraga izo ahandi.
Ngendahimana Samuel
https://inyenyerinews.info/politiki/kibangu-umuhanda-mubi-utuma-bamwe-babyarira-abandi-bapfira-mu-nzira/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/kibangu-ok.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/kibangu-ok.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSIkigo nderabuzima cya Kibangu giherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, kiratangaza ko umubare w'ababyeyi babyarira mu nzira, abandi inda zikavamo bajyanwe ku bitaro bya Kabgayi ukomeje kwiyongera, aho bamwe bahitanwa n'inda kubera ikibazo cy'umuhanda mubi. Umuhanda wa Kibangu -Rugendabari ungana n'ibirometero 30, uwa Kibangu – Ngororero, kilometero...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS