Abanditsi b’ikinyamakuru Inyenyeri News duhora tubakulikira ndetse turabashimira kubera kuvugisha ukuri. Nkaba mbasaba ko mwadutangariza amakuru dufite y’uburyo n’impamvu byatumye Kayumba Nyamwasa wahoze ari General wa Kagame yemera guta akazi ke keza akaza mu Rwanda guhemuka aho yishe abamushyingiye, akica abamurwaniriye ndetse akica nabo yavugaga ko arwanirira muri Gisenyi na Ruhengeri.

Gen Kayumba Nyamwasa yavukiye mu gihugu cy’Ubugande mu mwaka 1962, Kayumba yakuriye ibugande aliko aza kwinjira igisilikare cya NRA (National Resistance Movement) mbere yuko izo nyeshyamba zifata leta ya Obote.

Bitewe n’uko yari muri bake bari barize amashuri yisumbuye leta ya Uganda imaze gufatwa yagizwe umuyobozi wa karere wa District ya NEBBI mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda.

Kayumba Nyamwasa wavugaga uburimi kubera ikinyankore kyinshi ntanubwo yashoboraga kuvuga ikinyarwanda kizima, aliko kandi Kaitare Vedaste (Intare Batinya) waruyoboye ingabo zari ku ntambara muri ako karere, yaje kumenya ko hari umusore Kayumba Nyamwasa (DA) District Administrator akaba yarayoboraga ubuyobozi bw’ibanze muri ako karere kandi ngo yarafite ababyeyi bavuka i Rwanda.

Nuko Kayitare afata iyambere ajya kureba Kayumba Nyamwasa akaba yari yanabwiye Gen Rwigema ko hari umunyarwanda warindagiye utazi nokuvuga neza ikinyarwanda, Kayitare ati kandi dushobora kumukoresha tukabona imitungo yogushyira mu muryango FPR aho kubaka aka karere katatureba kuko ikitureba nugutaha i Rwanda, ako karere karuguru ya Uganda kari karashenywe n’intambara maze bagakoresha amafaranga leta yatangaga yokubakira inzira abanya Uganda bari barasenyewe bakayashyira muri FPR, Kayumba wari 2lt yishimiye kubona Intare Batinya aje kumureba dore ko yamubonaga nkumuntu udasanzwe kuko Kayumba yari icyana kigisore bazamuye bakajyiha akazi kokuyobora mu buyobozi bwibanze.

Ikintu cyambere Intare batinya yakoze nukubaza Kayumba,  atise kombona urihano wenyine nta mugore ugira? Kayumba ati reka da, nuko Kayitare ati se muri aya mashyamba ukora iki muri weekend? Kayumba ati nguma hano murugo nkazindukira mu biro kuwambere gukulikirana ikibazo kimpunzi zitahuka ziva Sudani zitagira aho ziba.

Kayitare Intare Batinya yajyanye Kayumba I Kampala aho yamugejeje akamuha Rosette ijoro rimwe akanamushyingira mubyara we kuko Rosette yari mubyara w’intare batinya baranakundanaga cyane aliko atamushaka kubera imiziro maze amugabira Nyamwasa.

Kayumba wari waraheze mu bwigunge mu majyaruguru y’Ubugande aho yakoreraga. Kayitare yamutwaye Kampala ijoro rimwe bihita birangira ibikoresho byose byabaturage bo mumajyaruguru yarabereye umuyobozi abiha FPR iragurisha ishakisha ibikoresho yazakenera itera u Rwanda.

Kayumba amaze kurongora Rosette ntabwo yongeye gutunganya akazi mu majyaruguru kuburyo abategetsi bu Bugande batangiye kumwibazaho, aliko mbere yuko bamwirukana Inkotanyi ziba zirateye maze nawe aragenda. Yagiye mu Rwanda asigaye yarabaye inshuti magara ya Kayitare, aliko kandi akaba n’inshuti ya Kagame.

Aliko kandi kubera ko Kayitare yari yaramushyingiye bakomeje kugirana ubucuti aliko  mu minsi ya nyuma Kagame yaje kuganza Kayumba kugeza aho yemereye Kagame ko bakwica Intare Batinya wa mushyingiye ndetse nabandi basilikare bakuru babonaga nkabantu batazatuma Kagame na Kayumba babona ubutegetsi ngo babwiharire bonyine.

Impamvu nyayo yatanije Kayumba na Kagame izasohoka mu nkuru y’ubutaha.

Kanyangira 19th Battallion Kotido niho nakoreraga mbere yuko twerekeza iyi Rwanda.

Ubu aho ntuye sinahavuga murakoze