Mu karere ka Kayonza hagaragaye abanyeshuri 201 ba baringa Leta yishyurira amafaranga yo kubafasha mu myigire nk’uko byagarajwe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo 2013 ubwo aka Karere kari imbere ya PAC komosiyo mu Nteko Ishinga Amategeko ishinzwe gucunga no gukurikirana imitungo ya leta kisobanuraga ku makosa yo gucunga no gukoresha umutungo nabi wa leta.

Meya w'Akarere ka  Kayonza Mugabo Jean  n'umuyobozi wa Njyanama Butera Jean Baptiste

Meya w’Akarere ka Kayonza Mugabo Jean n’umuyobozi wa Njyanama Butera Jean Baptiste  (baregeranye bambaye amakoti y’umukara)

Iki kibazo cyagaragaye ku  ishuri ryisumbuye rya Nyamirama  ari naryo umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yasuye.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya leta y’umwaka 2011-2012 igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’amashuri, Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Kayonza yagaragaje ko abanyeshuri leta igomba gutangira amafaranga ari 368 maze mu gihembwe cya Kabiri akagaragaza ko leta igomba kwishyurira abanyeshuri  569.

Abagize PAC bibajije niba mu gihembwe cya kabiri haravutse abana bagahita bajyanwa mu ishuri ryisumbuye rya Nyamirama, maze Umuyobozi ushinzwe Uburezi muri aka karere Alexis Namara Charles agasobanura ko icyabiteye ari uko uko mu gihembwe cya mbere yari yatse amafaranga make maze akaza kuyongeraho mu gihembwe cya kabiri.

Namara yisobara yavuze ko  mu gihembwe cya mbere umuyobozi w’ikigo yanditse asaba amafaranga anagana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda mirongo itatu na bibiri (1,932,000)  ahanywe n’abanyeshuri 368  maze  yajya gusaba amafaranga yo kumuha agasaba make ahanywe n’ibihumbi 874, 500.

Agira ati:”Umuyobozi w’ikigo yahise yandika avuga ko twamuhawe amafaranga make n’uko mu gihembwe gikurikiyeho nongera umubare w’abanyeshuri kugira ngo bizahure”.

Abagize PAC bageraga aho bakagira inama aka Karere ku byo bagomba gukora

Abagize PAC bageraga aho bakagira inama aka Karere ku byo bagomba gukora

Ibisobanuro bya Nemera ntibyakiriwe neza n’abagize Komisiyo ishinzwe gucunga no gukurikirana umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko bamubwiye ko uburyo yakoresheje asaba andi mafaranga butabaho.

Bagize bati:”kuki wongeyemo umubare w’abanyeshuri badahari aho kwandika usaba amafaranga y’igihembwe cya kabiri warangiza ukagaragaza ko hari amafaranga y’igihembwe cya mbere ataratanzwe?”

Ku kibazo kirebana n’ubwisungane mu kwivuza aho 10% agomba kugezwa ku rwego rw’igihugu ritahagejejwe, abashinzwe Mituweli muri aka Karere basobanuye ko iki kibazo kitazongera kugaragara kuko icyagiteraga cya cyemutse.

Bisobanuye bavuga  ko impamvu amafaranga ya Mituweli  atageraga aho yagombaga kugezwa ndetse ni 10% ya Leta ntagezwe ku rwego rw’igihugu  ngo n’uko uru rwego nta bakozi bahagije rwari rufite bigatuma hari ibidindira gusa ubu ngo abakozi barabonetse, bakaba bizeza impinduka mu mikorere yabo.

Umuyobozi wa Mituweli muri Kayonza yagize ati:”Aya mafaranga ntitwigeze tuyanyereza ahubwo n’uko nta bakozi twari dufite.”

Ibindi bibazo aka Karere katanzeho ibisobanuro harimo ubutaka bwa gare Akarere keguriye icyahoze ari ATRACO maze Akarere kagasigarana umugabane wa 20% hatigeze hakorwa inyigigo igaragaza  igiciro cy’ubutaka , icy’amazu yubutsemo ndetse n’amafaranga y’imisoro kuri buri modoka.

Ikindi ni ikibazo cy’imyenda aka Karere kamaranye igihe kirekire, harimo iyo kabereyemo abaturage ndetse n’iyo kabereyemo ibigo.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere bwari bwasabye ko iyi myenda ikurwaho ariko Njyanama y’Akarere iranga kuko hari abaturage bari bakomeje kugaragaza ko barenganye.

Kuri iki kibazo rero hashyizweho komisiyo igomba kugikurikirana maze iyi myenda ikazishyurwa.

Ikindi n’iki mitangire y’amasoko  ataratanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Akarere kemera ko hari amasoko abiri yatanzwe hakazamo uburangare amategeko ntiyubahirizwe.

PAC yasabye aka Karere kugabanya ibyo bita uburangare kuko bagomba kumenya inshingano zabo kandi bakamenya ko amafaranga baba bakoresha atari ayabo ahubwo ari imisoro y’abaturage baba bangiza.

Butera Jean Baptiste, umuyobozi wa Njyanama mu Karere ka Kayonza avuga ko bagiye gukurikirana amakosa yose bagaragarijwe maze bagakora uko bashoboye agakosoka.

Butera avuga ko bagiye gukurikirana basanga hari umukozi runaka watumye Akarere  kagwa mu ikosa nkana agafatirwa ibihano nk’uko bigaragazwa n’itegeko rigenga umukozi.

Avuga kandi ko bagiye gukora uko bashoboye ku buryo  ibyo basabwe n’umugenzuzi w’Imari ya Leta bakabishyira  mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ngo kuko ubu bakiri kuri 52% kubera ikibazo cy’imyenda myinshi kandi y’igihe kirekire,  akaba yizeza ko imyenda nivaho iki kigereranyo kizazamuka.

Butera Jean  Perezida wa Njyanama

Butera Jean Perezida wa Njyanama ya Kayonza

Aba ni bamwe mu bayobozi b'Akarere uwa gatanu uturutse i buryo wambaye ishati y'ubururu niwe niwe Namara ushinzwe Uburezi mu Karere

Aba ni bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Kayonza, uwa gatanu uturutse iburyo wambaye ishati y’ubururu niwe niwe Namara ushinzwe Uburezi mu Karere

Umuyobozi ushinzwe Uburezi atanga ibisobanuro

Umuyobozi ushinzwe Uburezi atanga ibisobanuro ku banyeshuri ba baringa bavumbuwe mu nzandiko

Rachel Mukandayisenga
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/Meya-wAkarere-ka-Kayonza-Mugabo-John-numuyobozi-wa-Njyanama-Butera-Jean-Baptiste.jpg?fit=571%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/Meya-wAkarere-ka-Kayonza-Mugabo-John-numuyobozi-wa-Njyanama-Butera-Jean-Baptiste.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMu karere ka Kayonza hagaragaye abanyeshuri 201 ba baringa Leta yishyurira amafaranga yo kubafasha mu myigire nk’uko byagarajwe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo 2013 ubwo aka Karere kari imbere ya PAC komosiyo mu Nteko Ishinga Amategeko ishinzwe gucunga no gukurikirana imitungo ya leta kisobanuraga ku makosa yo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE