Kuri uyu wa gatanu umugabo Bikerinka Donat wo mu mudugudu wa Murambi Akagari ka Byogo Umurenge yarwanye n’umuhungu we bapfa ingurube yagurishijwe ariko nyuma intambara ihoshejwe aza kwitaba Imana nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.

 Umwana na se barwanye ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa gatanu bmu mudugudu wa Gititi wo muri aka kagari ka Byogo bakizwa n’abaturage bari baje mu bikorwa bya Army Week nk’uko bamwe mu babakijije babyemeza.

Umwe mu bari bahari yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo, wari utaramara imyaka ibiri afunguwe arangije igihano ku cyaha cya Jenoside, we n’umuhungu we bapfaga ingurube z’uyu muhungu.

Pelagie Nyiranzabahimana Umuyobozi w’Akagari ka Byogo avuga ko nawe yabwiwe ko aba bapfaga ingurube z’uyu muhungu uba i Kigali iwabo bagurishije.

Umwe mu baturage babakijije yabwiye imirasire.com ko uyu muhungu aherutse kuza iwabo gushaka amafaranga mu ngurube ahororeye agasanga barayigurishije agashyamirana n’iwabo.

Muri iki gitondo ngo yahuye na se aho mu mudugudu wa Gititi amubaza amafaranga yo mu ngurube ye se ngo aramubwira ati “genda uyake Nzabuhakwa”.

Nzabuhakwa ngo ni umugabo witabye Imana cyera, uyu ngo byavugwaga ko ari we se w’uyu musore n’ubwo abarwa mu ban aba Bikerinka.

Uyu musore ngo yahise agira umujinya niko gutana mu mitwe na se bararwana cyane.

Umuyobozi w’Akagari ka Byogo yabwiye Umuseke ko nyuma yo kurwana bagakizwa, Bikerinka Donat yagiye ku ishyirahamwe ryabo, maze avayo agana iwe ahagana saa tatu z’amanywa ngo yitura hasi ari mu nzira.

Ati “Abantu baje baramwegura, baramurandata bamujyanye mu rugo bageze imbere arabahagarika ngo aruhuke nuko abagwa mu maboko apfira aho.”

Uyu muyobozi avuga ko Police yahise itangira iperereza kuri uru rupfu rwa Bikerinka.
Uyu asize abana batandatu bakuze barimo n’uyu barwanye mbere y’urupfu rwe.

Source Imirasire