Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, abahatuye basabwa kwambara inkweto mbere y’uko bajja gusaba serivisi kuri ibyo biro, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo Murenge avuga ko abaturage bamaze kubigira umuco.

Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2012 ubwo umugabo witwa Nyabyenda Lawuriyani w’imyaka 33 y’amavuko uri mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe (umutindi) yajyaga ku biro by’Umurenge wa Gacurabwenge gufata amabati yari yabwiwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugobagoba nawe yabibwiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kigembe ngo ajye gufata amabati yagombaga gusakara inzu ye yari yarasakambutse.

Nyabyenda ageze mu biro by’uyu Murenge yavuze ikibazo cye maze abwirwa ko adashobora kugira serivisi n’imwe ahabwa kuri ibyo biro mu gihe atambaye inkweto. Mu guhendahenda avuga ko yazibwe yasubijwe ko nta serivisi ashobora guhabwa ko yagombye no gushaka aho atira inkweto akabona gusaba serivisi.

Nyabyenda aganira nabanyamakuru yavuze ko yibwe izi nkweto zo mu bwoko bwa boda boda ubwo yari yagiye guca incuro ku muturanyi we. Umunyamakuru yamubajije impamvu ataguze izindi nyuma y’aho yavuze ko mu gihe aba yabuze amafaranga 150 yo kugura ikiro cy’ifu y’imyumbati ngo ararire atabasha kubona amafaranga 800 yo kugura izo nkweto. Abajijwe niba amabuye atamwica mu gihe agenda yavuze ko amwica ariko akihangana kuko nta kundi yabigenza nawe atari we.

Kubwe ngo ntiyishimira iyo serivisi yahawe, kuko ngo abakene babaho badafite amikoro ngo nta kuntu rero yatumwa inkweto kandi yaburaye mu gihe n’izo yari afite yazibwe. Kubwe kandi ngo uwazibye niwe umuteje ibi bibazo byose.

Rushirabwoba Alfred ashinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gacurabwenge ari nawe washubijeyo uyu Nyabyenda, yavuze ko bimaze kuba umuco ku baturage bo muri uwo Murenge ku bijyanye no kwambara inkweto aho baba bari hose uretse ku baba bari mu murima. Ibi bigaragarira no kuba abantu wasangaga basaba ku muhanda muri aka gace avuga ko batakihaba na bo wasangaga bambaye inkweto.

Abaturage bo muri uyu Murenge ngo iki kibazo cy’isuku bamaze kukigira icyabo ku buryo nta n’inzandiko zamanikwa ku biro bitandukanye zibibutsa ko bagomba kwambara inkweto, kuko babyumvise neza.

Kwambara inkweto ni uburyo bwashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe gushyigikira isuku harwanywa indwara z’umwanda cyane izashoboraga kwandurira mu birenge.


.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Inkweto-murwanda.jpg?fit=550%2C352&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/Inkweto-murwanda.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, abahatuye basabwa kwambara inkweto mbere y’uko bajja gusaba serivisi kuri ibyo biro, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo Murenge avuga ko abaturage bamaze kubigira umuco. Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2012 ubwo umugabo witwa Nyabyenda Lawuriyani...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE