Kamonyi: Inzu yagenewe amateka ya Jenoside Ishaje itayabitse
Kuri uyu wa gatandatu, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko bwagombye gukoresha icyo iyi nyubako yubakiwe bugashyingura inyandiko zose zirebana n’amateka ya Jenoside kugirango adasibangana.
Ubusanzwe iyi nyubako yubakiwe gushyingurwamo amateka yose arebana na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri aka karere ka Kamonyi ndetse n’ayo mu gihugu muri rusange.
Bamwe mu baturage bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso n’abandi muri rusange batuye muri aka karere, bavuga ko batazi impamvu igikorwa cyo kubika amateka ya jenoside muri uru rwibutso kitagerwaho.
Iyi nzu ubu imaze imyaka 10 ariko nta yandi mateka ajyanye na Jenoside ibitse ndetse ubu bikaba bigaragara ko itangiye gusaza.
Rutsinga Jacques umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yavuze ko iyi nyubako yubatswe n’Umuryango witwa Survivors Found iyishyikiriza Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) nayo iyiha umuryango IBUKA ariko ngo ntiyakoreshwa bigeza aho Ubuyobozi bw’Akarere buyisaba, nabyo ntibyakunda, gusa akavuga ko bagiye gukorana ibiganiro n’inzego zitandukanye kugira ngo amateka ya Jenoside ashyirwe muri iyi nyubako.
Munyantwali Alphone, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yavuze ko gutinda gushyira amateka ya jenoside muri iyi nyubako byatewe n’uko iyi nyubako itari iya leta ko abikorera ari bo bayubatse ari nabo bagombaga gufata iya mbere bashyira mu bikorwa icyo yubakiwe.
Uwacu Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo wari umushyitsi mukuru, yavuze ko habayeho uburangare mu kudakoresha iyi nyubako icyo yagenewe. Avuga ko agiye guhura n’impande zose zifite aho zihurira n’iki kibazo ku buryo mu minsi ya vuba kizaba cyarangiye.
Iyi nyubako yagenewe kubika amateka ya Jenoside, yubatswe mu mwaka w’2006, yuzuye itwaye amafaranga arenga miliyoni 300 y’uRwanda.
Abaturage bavuga ko bigeze gusabwa gutanga amafoto y’ababo bashyinguye kuri uru rwibutso n’inyandiko zose babona zifitanye isano n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo ntibamenye irengero ryabyo.
Uru rwibutso rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’abishwe igera ku bihumbi 40.