Kamonyi : Abaturage batatse kwangirizwa imyaka n’ikimashini kijya gucukura amabuye y’agaciro
Abaturage barinubira bikomeye imashini ya “Caterpillar” ya Company icukura amabuye y’agaciro yitwa “HATALI”, iri kunyura mu mirima ikangiza imyaka.
Kuwa 4 Nyakanga 2014 ubwo mu gihugu hose hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 yo kwibohora, abaturage bo mu Kagari ka Murehe mu murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, bahangayikishijwe n’imashini yabanyukanyukiye imyaka. Iyi mashini bikaba bivungwa ko yangije n’ishyamba rya Leta riri muri ako gace.
Bamwe muri abo baturage batashatse ko amazina yabo atanganzwa, bavuze ko imashini yatangiye kunyura mu mirima yabo ku gicamunsi cyo kuwa 3 Nyakanga 2014.
Umwe muri bo yagize ati“Nagiye kumva numva abana barampamagaye ngo ikimodoka kigendera ku minyururu kiri kutunyurira mu murima w’imyumbati, nahise njya kureba ariko ntibyagira icyo bitanga kuko twabibwiye Gitifu w’Akagari witwa Eric araducecekesha.”
Undi nawe yagize ati “Njyewe ntuye i Kigali abo mu rugo bampamagaye bambwira ko hari imashini iri kunyura mu isambu yacu kandi ko yangije imyaka itandukanye, nahise nzamuka kuri uyu wa Mbere ariko ntacyo byatanze, barimo no kuntera ubwoba ngo ninkomeza gusakuza ndafungwa.”
- Ikimashini cyihangiye inzira gihhitana ibyo gihuye nabyo byose birimo n’imyaka
Bamwe bishyuwe amafaranga adahwanye n’ibyangijwe
Abaturage bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Murehe, Bikorimana Eric, yaje kuwa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga akazana n’Umuyobozi wa “HATALI”,, bavuga ko baje gukemura ikibazo cy’abaturage.
Umuturage ati “Bagiye baha umuntu amafaranga adafite aho ahuriye n’ibyangijwe, ugasanga umuntu wangirijwe umurima wavamo nk’ibitebo 20 by’imyumbati bamuhaye amafaranga ategeze no ku bihumbi icumi. Ayo umuntu yasabaga siyo bamuhaye, ahubwo baduhaga ayo bishakiye bavuga ko ubutaka ari ubwa Leta.”
Akomeza agira ati “Harimo akarengane kuko iyo mashini ijya kunyuzwa mu mirima yacu ntawigeze abiduteguza ngo tubimenye, twagiye kubona tubona irigucamo, twabaza umushoferi akavuga ko ubuyobozi bw’Akagari bwabahaye uburenganzira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murehe, Bikorimana Eric, yatangarije IGIHE ko icyo kibazo bagikemuye, ati“Nari mvuye mu birori byo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20 , mpita nza gukemura icyo kibazo. Icyo kimodoka cyari kihamaze iminsi ibiri kitarabona umuhanda ugana ku kirombe aho iyo “Company Hatali “ icukura amabuye y’agaciro arimo gasegereti na koruta ikorera mu mudugudu witwa Uwingando na Rushikiri .”
Bikorimana akomeza avuga ko icyo kimodoka cyanyuze mu muhanda wakaswe ahazubakwa imidugudu, ariko ngo kubera ko ari kinini cyihangira inzira kinyura no mu mirima y’abaturage.
Ati “Iyo mirima cyanyuzemo irimo ikawa, imyumbati, ibijumba n’ishyamba. Ariko abangirijwe imyaka basaga 15 bose barishyuwe hasigaye nka babiri cyangwa batatu , uwo munsi abandi bishyurwa bo ntibari bahari ariko nabo amafaranga yabo arahari. Hangiritse kandi agace gato k’ishyamba rya Leta riri muri ako gace, tukaba twarakoze raporo tukabigeza ku karere. Sinumva impamvu hari abavuga ko bahawe amafaranga adahwanye n’ibyangiritse kandi igiciro bishyuriweho cyaragenwe n’abaturage.”
Hatali company nayo ihamya ko abaturage bishyuwe
Aboyezantije Louis, Umuyobozi wa “Hatali company” yatangarije IGIHE ko yishyuye abaturage bose kandi imashini yanyuze mu mirima y’abaturage ubuyobozi bubizi.
Yagize ati “Ubuyobozi bw’Akagari ka Murehe bwari buzi ko imashini yacu izanyura aho hantu, kandi nta nubwo yangije ibintu byinshi , ahubwo ni nk’utwumbati kandi twarabishyuye mwabaza ubuyobozi bw’Akagari . Kandi nta shyamba rya Leta ryangiritse.”
Abaturage bakaba bibaza niba nyuma yo kwishyurwa imyaka yabo yangijwe n’iyi mashini, imirima yabo izakomeza kuba umuhanda wayo kandi batarishyuwe ubutaka, harishyuwe imyaka yarimo gusa.