Perezida Kagame mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikari bagizwe abaofisiye bato, i Gako (Ifoto/Perezidansi)

 

Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko uwitwa ko yatatiye igihango cy’u Rwanda, aho yaba ari hose amategeko azamugeraho, igisigaye ari umunsi gusa.
Umukuru w’igihugu avuga ko n’abirirwa bihisha inyuma y’abatoteza u Rwanda kandi bica amategeko nkana, akaboko k’amategeko kagomba kubageraho aho bari hose.
Perezida Paul Kagame yavuze ibi ubwo yashyiraga mu rwego rw’abofisiye bato abasirikare 528, bashyizwe ku ipeti rya Sous Lieutenant, nyuma y’amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rya Gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera.
Abarangije aya masomo harimo abakobwa 60.
Mu ijambo umukuru w’igihugu yageneye aba basirikare nyuma y’aho barahiriye igihugu ko biteguye kugitabara aho biri ngombwa, bakanavuga ko barahiriye kutazatatira igihango cy’u Rwanda, yabibukije ko ijambo “Gutatira” ari ijambo rikomeye kandi bagomba kubaha.
“Iyo utatiye igihango uba unyuranyije na buri kintu cyose, nta kuntu bitagira ingaruka, hari abatatira u Rwanda, hari abarutatiye ndetse n’abavuye mu ngabo bahunga igihugu kubera gutatira igihugu, hari n’abandi batari bari mu ngabo ariko batatiye igihango.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko uwatatiye u Rwanda aho yaba ari hose, u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko yiteguye kumuhana, cyane ko amategeko agira akaboko karekare.
Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Amategeko agera kure, n’abatatiye u Rwanda mujya mwumva buriya amaherezo uko kuboko kw’amategeko kuzabageraho, n’ikibazo cy’umunsi gusa, aho bazaba bari hose n’igihe bazaba bihishe inyuma y’abatoteza u Rwanda bica amategeko ni hahandi azabageraho.”
Muri iri jambo rye, Perezida Kagame yongeye kuvuga ko gutatira igihugu bidatanga amahoro, cyane cyane biturutse ku mateka y’u Rwanda.
Aba basirikare n’Abanyarwanda muri rusange, bongeye kwibutswa n’umukuru w’igihugu ko bagomba guhesha agaciro igihugu cyabo, aho yabibukije ko ngo utajya ku muhanda ngo ubone aho bacuruza agaciro.
Yagize ati “Agaciro k’igihugu karaharanirwa ntabwo kabonerwa ubusa, ntabwo agaciro k’igihugu ugasanga ku muhanda bagacuruza nk’uko bacuruza ibintu ku muhanda ngo ugure, agaciro k’igihugu nta we ukaguha kubera ko yakugiriye imbabazi.”
Yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhora babizirikana kubera ko ari ngombwa.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida Kagame mu muhango wo gusoza amahugurwa y'abasirikari bagizwe abaofisiye bato, i Gako (Ifoto/Perezidansi)   Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko uwitwa ko yatatiye igihango cy’u Rwanda, aho yaba ari hose amategeko azamugeraho, igisigaye ari umunsi gusa. Umukuru w’igihugu avuga ko n’abirirwa bihisha inyuma y’abatoteza u Rwanda kandi bica amategeko nkana, akaboko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE