Perezida Kagame yavuze uburyo urugendo rwo kubaka igihugu rutari rworoshye ashingiye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byose byari byarasenyutse ku buryo nta kimenyetso na kimwe cyashoboraga kugaragaza ubukungu bw’igihugu ahubwo kubaka ari nko guhera kuri Zeru.

-  Aho RPF yakomoye amafaranga
-  Uko MTN yinjiye mu Rwanda
-  Twagiramungu yaguriwe ikote mu mafaranga ya RPF
-  Ndagijimana wari Minisitiri yibye amafaranga ya Leta

Mu kiganiro cyari kimaze igihe kinini gitegerejwe ahanini bishingiye ku kuba Perezida Kagame atakundaga kugaragara yatumiwe n’igitangazamakuru cyo mu Rwanda usibye mu 2010 na 2011 ubwo yakoreraga ikiganiro kuri Contact FM; kuri iyi nshuro yari yatumiwe na Radio na Televiziyo y’u Rwanda iki kiganiro cyanatambukaga no ku yandi maradiyo na televiziyo byigenga byo mu gihugu.

Umunyamakuru Cléophas Barore na Novella Nikwigize nibo bakiyoboye aho babajije Perezida Kagame ibibazo bitandukanye bireba iterambere ry’igihugu ndetse hanabaho n’umwanya aho abaturage nabo bahawe umwanya bakabaza Umukuru w’Igihugu ibyo bifuza binyuze kuri Internet no kuri telefoni.

Novella Nikwigize yabajije Perezida Kagame ibanga ryakoreshejwe kugira ngo igihugu kigere ku bintu byasaga n’ibidashoboka kandi nta bushobozi buhagije urebeye ku buryo cyari cyarasenyutse mu 1994 na nyuma yaho gato.

Mu gusubiza iki kibazo, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cy0se hari umuyobozi ushobora guhuriza abantu hamwe, bagatekerereza hamwe ndetse bagashaka uburyo bakoramo ibintu bitanga inyungu, nta kabuza ibyifuzwa bigerwaho.

Ati “Reba mu 1994 nyuma ya Jenoside mu Rwanda, twahereye hafi ku busa. byari ibihe biteye ubwoba bitari ukubura abantu gusa ahubwo kubura buri kimwe cyose.”

Perezida Kagame yavuze ko kubera ubukene igihugu cyari gifite bwatumye Abaminisitiri ba mbere babayeho nyuma ya Jenoside badahembwa kuko ntaho amafaranga yari kuva, ndetse imishahara ikaba itari mu byihutirwa.

Ati “Ndabyibuka Guverinoma ya mbere twagize tugerageza gushyira ibintu hamwe muri Nyakanga 1994; ndikugerageza kubyibuka neza gusa ndakeka kugira ngo njye mu nshingano zimwe, nshobora kuba naratiye ikote. Mu gihe cy’urugamba, twakundaga gukusanya amafaranga mu banyarwanda impande n’impande kugira ngo dukomeze urugamba byiyongera ku nkunga twakuraga ku bandi bantu badufashaga.”

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

RPF ifite ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi bubyara amafaranga byibumbiye mu cyitwa Crystal Ventures. Iki kigo kibumbiye hamwe ibigo icyenda birimo nka Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n’imbuto; Uruganda rwa Ruliba rukora amatafari; Ikigo cy’Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors n’ibindi.

Perezida Kagame yasobanuye ko inkomoko y’ibi byose ari mu misanzu RPF yakusanjije mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu. Ati “Ubwo urugamba rwaganaga ku musozo, twari tugifite izo nkunga muri RPF […] ubundi iyo wumvise ngo RPF ikora ubucuruzi abantu batekereza ko hari ikintu kibi kiri gukorwa ariko inkomoko y’amafaranga ibigo bya RPF byakomeje gushoramo imari aturuka kuri icyo gihe.”

Yakomeje agira ati “Twasabye abanyarwanda bamwe bari bazi aka karere neza tubaha kuri ya mafaranga, turababwira tuti mujye mu Burundi, Uganda abandi Tanzania, Kenya mugure ibi bintu: Umunyu, amasabune, Peteroli n’ibindi nk’ibyo by’ibanze.”

“Ibintu dukoresha mu buzima bwa buri munsi. Ntabyo washoboraga kubona. Ni uko twatangiye ubuzima, umuntu ashobora kubona Peteroli yo gucana agatadowa n’isabune […] ayo ni amafaranga yavuye muri ya misanzu y’abaterankunga ba RPF.”

Perezida Kagame yasubije ibibazo bijyanye n’iterambere ry’u Rwanda, anahishura amwe mu mabanga atari azwi na benshi

Uko MTN yinjiye mu Rwanda

Yakomeje asobanura ko usibye ayo mafaranga yakoreshejwe mu kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi hagendewe ku byo abanyarwanda bari bakeneye cyane, andi RPF yayakoresheje mu rindi shoramari aho mu 1998 yanagize uruhare mu gutuma MTN ikorera mu gihugu.

Ati “Igice cya ya mafaranga cyakoreshejwe mu kugura imigabane muri MTN dore ko na mbere yashidikanyaga kuza mu Rwanda yibaza iti ni gute dushora imari muri iki gihugu cyasenyutse? Turababwira tuti turashaka kwiyemeza iki kintu hamwe namwe, twaguze 51% by’imigabane bo basigarana 49% tunabarekera ubuyobozi.”

“Abantu bazakubwira ngo urabona ni gute ishyaka rya politiki ryakora ubucuruzi, ni gute gute Guverinoma […] ibyo byose ni umwanda ntimukabyiteho. Icyangombwa si ‘gute’ mu bigendanye no kuvuga uko ubikora, ahubwo ni ‘gute’ mu gusobanura akamaro bifite.”

Twagiramungu yaguriwe ikote mu mafaranga ya RPF

Perezida Kagame yakomeje asobanura ko ya misanzu ya RPF yagize akamaro gakomeye mu kubaka igihugu no mu gutuma abayobozi bacyo babasha gukora inshingano bari bahawe.

Aha yatanze urugero kuri Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe na Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaza kuva mu Rwanda atorokanye akayabo.

Ati “ N’aba bantu baba bari kudusebya,Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga ndetse n’uriya mugabo wahunze hano ari uwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana umwe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga yaranayibye.”

“ Yego. Umunsi wa mbere yagiye, yatorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade. Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho gusa nta kinini mbona […] Uzumva abantu bavuga ngo ni gute RPF ikora ubucuruzi. Urabona uku niko twatangiye kubaka ibintu duhereye ku busa.”

Perezida Kagame yari yatumiwe na Radio na Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro cyanatambukaga no ku yandi maradiyo na televiziyo byigenga byo mu gihugu

Abasirikare bamaze imyaka ibiri badahembwa

Ubu bukene bwari mu gihugu imbere, bwageze no ku basirikare bari basoje urugamba rwo kubohora igihugu bigera aho basabwa kwihangana bagakora akazi badahembwa kuko nta mushahara wari kuboneka.

Ati “Ikindi ni uko abasirikare ba RDF uyu munsi bahoze ari RPA bari batarabona umushahara wabo wa mbere kugeza mu 1996, hashize imyaka ibiri. Impamvu ni uko ubwa mbere nta mafaranga yari ahari, icya kabiri ndibuka twari dufitanye ibibazo n’abantu twari twihuje nabo mu gihugu kuko ku bwabo ntibashoboraga kubyumva.”

“Ariko ku basirikare ba RPA bari bamaze igihe mu ishyamba twaricaye hagati yacu tuti mumaze imyaka ine murwana nta mushahahara, turavuga tuti reka tubifate nkaho tutaragera muri Guverinoma, turacyari mu ishyamba reka dukore gutyo.”

Icyo gihe abasirikare ngo batondaga umurongo bagahabwa ibigori n’ibishyimbo akaba aribyo barwarizaho ‘bakarya ukwezi kugashira’. Ibi byose kugira ngo bishoboke, Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko byaturutse ku kwigomwa kudasanzwe n’imyumvire ‘yo kureba kure’.

Ati “Nta mafaranga twari dufite twakundaga kubwira abasirikare tuti hari uburyo bwo gukomeza gutanga umusanzu muri rwa rugamba tutabanje kumva ko turi muri Guverinoma.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’urwo rugamba, aribwo ibintu byatangiye kujya ku murongo, ubukungu burazahuka hashyirwaho uburyo bw’imisoro hatangira gukusanywa amafaranga make ari nabyo bigejeje u Rwanda aho ruri magingo aya.

Yagize ati “Ndatekereza ko ingengo y’imari yacu ya mbere ahagana mu 1995, dukusanya duke duke, yari miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda. Ugereranyije n’uyu munsi zimaze kurenga miliyari ibihumbi bibiri. Hagati y’icyo gihe n’uyu munsi, habayeho gupfundikanya kugira ngo ibintu bikorwe.”

Mu cyumba cyabereyemo ikiganiro, hari hari abandi bantu barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza zitandukanye

Perezida Kagame yavuze ko mu 1994, kubera ubukene igihugu cyari gifite bwatumye Abaminisitiri ba mbere babayeho nyuma ya Jenoside badahembwa kuko ntaho amafaranga yari kuva

Umukuru w’Igihugu yavuze uburyo MTN yinjiye mu Rwanda nyuma y’impungenge zikomeye

Umunyamakuru Novella Nikwigize abaza Perezida Kagame ikibazo

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cy0se hari umuyobozi ushobora guhuriza abantu hamwe, bagatekerereza hamwe ndetse bagashaka uburyo bakoramo ibintu bitanga inyungu, nta kabuza ibyifuzwa bigerwaho

Perezida Kagame asezera kuri Cléophas Barore na Novella Nikwigize nyuma y’ikiganiro

Amafoto: Village Urugwiro

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/02-116-05de3.jpg?fit=960%2C629&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/02-116-05de3.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida Kagame yavuze uburyo urugendo rwo kubaka igihugu rutari rworoshye ashingiye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byose byari byarasenyutse ku buryo nta kimenyetso na kimwe cyashoboraga kugaragaza ubukungu bw’igihugu ahubwo kubaka ari nko guhera kuri Zeru.   Aho RPF yakomoye amafaranga   Uko MTN yinjiye mu Rwanda   Twagiramungu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE