Kagame yahitanywe na moto iminsi 31 mbere y’ubukwe bwe
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gashyantare ahagana saa sita z’ijoro, Innocent Kagame wari mu myiteguro y’ubukwe bwe, yahitanywe n’impanuka ya moto yabereye ahitwa kuri Payage mu mujyi wa Kigali.
Umumotari wari umutwaye we yajyanywe kwa muganga ubu akaba amerewe nabi. Ni impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije wa Moto, ntawayigonze ntanuwo yagonze nkuko byemezwa n’umumotari wayobonye iba.
Ni mu gakorosi gato kari imbere y’inyubako ikoreramo RBC urenze gato Feux Rouge zo kuri Payage umanuka ugana i Remera ari naho Kagame yaganaga atashye.
Kubera umuvuduko mwinshi, umumotari yananiwe gukata iryo korosi rito maze moto ikubita urugabaniro rw’iyi mihanda ibiri (umwe uzamuka ujya mu mujyi n’umanuka ujya Remera) iratumbagira gisenura hasi nk’uko twabitangarijwe na Jean Bosco Ntazinda umumotari wabonye neza iyi mpanuka.
Ntazinda ati “ Njye nazamukaga njya mu mujyi, ibyo nabonye byari biteye ubwoba, ariko byose byatewe n’umumotari w’umuswa. Nabobanye mu kirere ngira ubwoba cyane, uwo yari ahetse we yagumye kuri moto bagerana hasi naho motari we yayiviriyeho mu kirere agwa ukwe umenya ariyo mpamvu atahise apfa.â€
Innocent Kagame wari ufite ubukwe tariki 31 Werurwe 2013 yahise agwa aho ako kanya, imodoka y’ubutabazi yahageze nyuma y’iminota micye imujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kigali CHUK.
Uyu musore wakoraga i Dubai yari mu Rwanda aho yari yaraje mu myiteguro y’ubukwe bwe.
Uyu musore witabye Imana yari umuvandimwe wa Frank Kalisa uzwi cyane nka Ka, umunyamakuru wakoze kuri Contact FM, bakaba bari barasigaye ari bonyine mu muryango wabo nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kagame Innocent arashyingurwa kuri uyu wa 28 Gashyantare  i Rusororo saa cyenda z’amanywa, kumusezeraho ni ku Kicukiro Centre inyuma ya Bank Populaire ku gahanda k’itaka gahari guhera saa tanu z’amanywa.
Imana imwakire mu bayo.
https://inyenyerinews.info/politiki/kagame-yahitanywe-na-moto-iminsi-31-mbere-yubukwe-bwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/kagame-accident.jpg?fit=632%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/kagame-accident.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSMu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gashyantare ahagana saa sita z’ijoro, Innocent Kagame wari mu myiteguro y’ubukwe bwe, yahitanywe n’impanuka ya moto yabereye ahitwa kuri Payage mu mujyi wa Kigali. Umumotari wari umutwaye we yajyanywe kwa muganga ubu akaba amerewe nabi. Ni impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije wa Moto, ntawayigonze ntanuwo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Umuryango we wihangane n’uwo wari kuzaba umugore we.