Mu kiganiro cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 31 Werurwe 2012, cyahuzaga ishyaka FDU-Inkingi n’ihuriro Nyarwanda RNC, Bwana Théogène Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, yongeye guhamya ko Perezida Kagame ari umwicanyi, ko kandi atajya abihakana, avuga kandi ko amahanga nayo amaze kubimenya akaba ari nayo mpamvu amahanga afasha abanyarwanda bahunze akabarindira umutekano. Yashimangiye ko Perezida Kagame ariwe watanze itegeko ryo kurasa indege ya Perezida Habyalimana, ku bijyanye na rapport Trévidic yatangaje ko abo bacamanza b’abafaransa batamurusha kumenya ukuri kuri icyo kibazo kuko yaguhagazeho. Ikindi yatangaje n’uko ngo ari Perezida Kagame ubwe watanze itegeko ryo kwica abasenyeri ba Kiliziya Gatorika biciwe i Gakurazo muri Kamena 1994. Ntabwo yahagarariye aho kuko yanavuze ko Perezida Laurent Désiré Kabila wa Congo nawe yishwe ku itegeko rya Perezida Kagame.
Mushobora gukurikira icyo kiganiro hano hasi

Marc Matabaro
Rwiza News

Edited by Rwema Francis
.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/04/Rudasingwa-pic.jpg?fit=340%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/04/Rudasingwa-pic.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMu kiganiro cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 31 Werurwe 2012, cyahuzaga ishyaka FDU-Inkingi n’ihuriro Nyarwanda RNC, Bwana Théogène Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, yongeye guhamya ko Perezida Kagame ari umwicanyi, ko kandi atajya abihakana, avuga kandi ko amahanga nayo amaze kubimenya akaba ari nayo mpamvu amahanga afasha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE