Kagame ngo afite abaturanyi babiri babanye neza
Abaturanyi yabeshyeraga ngo babanye neza nabahe?
Abo babiri yishisha bo turabazi .Kangura y’ iperereza rye ibahoza mumashusho , no mu inkuru rutwitsi zibashinja ibibi byose bishoboka . Abo turabazi , nukuntu yicara abagambanira iyo abonye ugutwi kwa mpatsibihugu.
Abo avuga babanye neza ni abahe ? Ko tuzi ko ari ntawe !
Hari abo byanze munda bakamwita umwanzi , abandi batatinye kumugereranya n’ ingurube yohereza amavunja mubaturanyi nubwo babivuze mumvugo yijimye.
Abo babanye neza se ni abangira uwamusuye gusubira iwabo ngo yiyamamarize kubuyobozi bw’ igihugu?” Bati guma iyo wagiye utatuzanira uwo mwaku hano !”
Abo babanye neza bataramubwiza inani na rimwe ni abahe mubyukuri?
Kagame waminuje muguhungabanya abantu ashobora kuba ashaka kuvuga ko wenda ahubwo afite abaturanyi babiri bamuteye impungenge kurusha abandi kuko nabo ejo bazerura bakamwita umwanzi kandi umwe baziranyeho gahunda y’ ubusahuzi bw’ umutungo kamere w’ igihugu ari we akesha kuba agishyigikiwe na mpatsibihugu ; undi akaba atanatinyuka kumwishongoraho kuko atayobewe ubunyembaraga bw’ igihugu cye dore ko uwamubanjirije kubuyobozi bwacyo yanamubwiye ko niyineshya azakubitwa izakabwana (” you will be whipped like a small boy” J-K).
His Excellency Afande Chairman ,Muzehe Udasaza ageze aho abeshya abayoboke be ahoza mumwijima ngo hari abaturanyi afite babanye neza , dore ko mubari bagize FPR yo hambere bareba hasi iyo bamwumva abeshya aka kageni , hasigaye hahagaze we , Boss Lady we Francois Ngarambe na Diane Gashumba! Abandi yarabivuganye , arica , arafunga , aranyaga ,arahungisha ; abamurokotse bakiri mugihugu ntibakitabira ubutumire bwe bwo kujya gukomera amashyi kugahinda yabateye.
Ngo urusha nyina w’ umwana imbabazi aba ashaka kumurya ariko abajyanama Kagame asigaye afite, bamutuma kwikanira igifaransa yanze kuvuga kuva cyera , bamuhinduye umuti w’ amenyo kurwego rw’ umwihariko ni abo kwibazaho !
Biraje biyoberane avuge ngo ni “wa mugabo Himbara !”
Christine Muhirwa