Kagame ati Abaturage Barasinyishwa Ku ngufu
Mu mwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Biro Politike y’Umuryango RPF- INKOTANYI, Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF- INKOTANYI yagarutse ku byari bitegerejwe na benshi birebana n’ubusabe bw’abanyarwanda benshi bamaze iminsi basaba ko iItegeko nshinga ryavugururwa, maze anagaruka ku kunenga aho abaturage baba bahatirwa gusinyishwa ku gahato amabaruwa asaba ivugurwa ry’Itegeko nshinga.
Ubwo yatangizaga umwiherero uri kubera I Rusosoro mu Karere ka Gasabo, aho abanyamuryango b’Umuryango waFPR -Inkotanyi, Paul Kagame Chairman wa RPF yavuze ko naramuka asanze hari abaturage bahatiwe gusinya ku ngufu ku nyandiko zisaba guhindura Itegeko Nshinga, ngo azabigiraho ikibazo gikomeye kuko ngo mu byo bo nk’abanyamuryango b’iri shyaka bari bariyemeje gukora ibi bitari birimo.
Perezida Kagame nawe yavuze ko iki kibazo yirirwa akibona mu bitangazamakuru cyane mpuzamahanga, aho biba bivuga ko mu gikorwa cyo gusaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka cyane mu ngingo yaryo ya 101, hagenda hagaragaramo abantu batandukanye bavuga ko basinyishwa kuri izi nyandiko ku ngufu. Bityo rero Perezida Kagame akaba yavuze ko ibi bintu bidakwiye, niba byarabaye koko nkuko bivugwa.
Perezida Kagame ati” n’ejo narabibonye kuri televiziyo imwe y’Abafaransa bavuga umuntu umwe, bamushyizeho bafotoye umugongo bagira ngo atagaragara mu maso, ari kubabwira inkuru, …….., muri ibyo ngibyo, ntabwo numva ko mu byo twari twarasezeranye nabyo byari birimo. Muri homework ndatekereza ntawari ushyigikiye ko hari umuntu ushyirwa ku gahato kugira ngo…niba byarabaye nzabigiraho ikibazo, namwe mukwiye kubigiraho ikibazo.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko abadashaka ko Itegeko Nshinga ryahinduka, ngo bagomba kubanza bagasobanura neza impamvu ifatika ituma badashaka impinduka, kandi ngo iyo mpamvu nayo igomba kuba yumvikana neza kuri buri wese.
Perezida Kagame,“k’u Rwanda, abantu bavuga change (impinduka) ukabona… nabwo kutayishaka, kudashaka impinduka bigomba gusobanurwa neza. Ntabwo wavuga ngo sinshaka impinduka maze ngo byongeye ntunabisobanure, hari ikintu uba utakaje. Ugomba kubisobanura kandi bigomba kuba byumvikana.”
Yavuze kandi ko ibi bigomba gukorwa hari impamvu ifatika kurusha ku bikora nka tombola, ngo ni yo mpamvu bagomba gusobanura impamvu bashaka ko habaho impinduka.
Perezida Kagama yasabye abanyamuryango ba FPR gukomeza gutekereza ku byo baba bagiye gukora, niba bizabafasha mu byo bakora ku buryo ngo n’ingaruka zazamo umuntu agomba kuzirengera ku giti cye.
Perezida Kagame kandi yavuze ko hari n’abashaka ko impinduka kubera ko bashaka guhora bakora ibitabavunnye, ugasanga ibindi babiharira abandi.
Perezida Kagame. “ ….ubwo bunebwe bujugunyira abandi ibibazo, ukikorera ibitakuvunnye nabwo burahari ndetse bushobora guturukamo abantu bakomeza kuvuga eeh no change, no change kubera ko ushaka ko abandi bahora bikoreye uwo muzigo, wowe ukaguma ucyatsa aho ngaho, utekinika ibintu inyuma ahongaho ariko abandi bakikorera umuzigo, maze bavuga, uti ibintu bihinduke, uti oya bye guhinduka kuko guhinduka biraza kugusaba kuza kubigiramo uruhare (ibikorwa).”
Uhereye ibumoso Visi Chairman Bazivamo Christophe, Chairman wa RPF Paul Kagame n’umunyamabanga wa RPF INKOTANYI Francois Ngarambe bayoboye umwiherero
Peerzida Kagame yabasabye kandi abanyamuryango gukora cyane kandi birinda kugira ubwoba kugira ngo bageze igihugu cyabo ku iterambere ndetse no gusigasira ubusugire bw’igihugu.
Ku munsi wa mbere w’umwiherero Komisiyo yari yashinzwe kwiga ahazaza h’u Rwanda nyuma ya 2017 yashyize hanze ibyo imaze kugeraho, aho yagaragaje ko ibyicio byinshi by’abanyarwanda bikifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda. Aha ariko Perezida Kagame we yasabye ko impaka n’ibiganiro kubirebana na 2017 zakomeza kandi zikagurwa kugira ngo arabifuza impinduka n’abatazifuza bose bagaragaza impamvu zifatika kandi zisobanutse.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri wa RPF- INKOTANYI
Uyu mwiherero ukaza gusozwa kuri iki cyumweru aho haza gutangazwa imyanzuro y’ibyavuye muri iyi minsi ibiri.
Ikibazo cy’abayobozi baba baragize imyitwarire mibi mu gikorwa cy’abaturage cyo kugaragaza ko bashaka ko Itegeko Nshinga ryahinduka, Perezida Kagame akongera kwiyamamaza, ni kimwe mu byo twari twagaragaje bishobora gufata umwanya munini mu mwiherero w’abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, mu nkuru yacu yo kuwa 12 Kanama 2015 ifite umutwe ugira uti :“Ni iki kitezwe mu nama ya Biro Politiki ya RPF – INKOTANYI muri Week End ?”
Depite Gatabazi (uhagaze) n’abandi banyamuryango ba RPF bitabiriye umwiherero
Makuruki