Kagame Arihadika Amatugunguru: Ariko Ategerejwe Afrika Yepfo mu nama
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bagiye guhura ku nshuro ya 25 muri Afurika y’Epfo. Nubwo bwose benshi bamaze kuhagera haribazwa niba Perezida Kagame aribuhakandagire, ibi ngo bikaba biterwa nuko ibihavugirwa byose atabyumvikanaho nabandi bayobozi. Perezida Kagame ukomeje gushaka manda yagatatu ndetse akaba abihurijeho na Nkurunziza kandi batavuga rumwe. Perezida Kagaame kandi akomeje kurindagizwa nukuntu abandi ba Perezida ba Afurika batumva kimwe urukiko rwa ICC, bityo rero kugeza mugitondo cya none yari ataremeza igihe agerera muri Afurika Yepfo, dore aba anahangayikishijwe ngo nabatavuga rumwe nawe bahacumbikiwe.
Ibinyamakuru bya Kagame byo bikomeje kwamagana iyo nama ndetse bemeza ko Kugeza ubu ngo nta gishya iyi nama izageraho mu gihe umugabane waa Afurika ukomeje kurangwamo ibibazo by’umutekano muke, n’ubukungu bukijegajega mu bihugu 54 biwugize.
Ibihugu 54 nibyo bigomba guhagararirwa muri iyi nama izatangira kuri iki cyumweru, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Insanganyamatsiko iragira iti “Umwaka wo kongerera ubushobozi abagore.”
Bimwe mu byo aba bakuru b’ibihugu bagiye kuganiraho, birimo ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burundi, ikibazo cy’Abanyafurika bakomeje kurohama bajya ku mugabane w’Iburayi, ikibazo cy’Abanyafurika baherutse kwirukanwa muri Afurika y’Epfo bamwe bakwicwa, ibibazo by’umutekano muke uterwa n’imitwe nka Boko Haram na Al shabaab n’ibindi.
Ikibazo cy’u Burundi gishobora kudahabwa ingufu zikomeye
Mu gihe u Burundi bukomeje kurangwamo umutekano muke, kugeza ubu haribazwa ukuntu aba bakuru b’ibihugu bazagira inama Perezida Nkurunziza kureka kwiyamamaza kuri manda ya gatatu.
Hagati aho ntibiramenyaka niba Perezida w’u Burundi azitabira iyi nama.
Umutekano muke uri mu Burundi umaze gutuma abaturage barenga 40 bicwa, abandi barenga ibihumbi 100 bahunga igihugu barimo abarenga ibihumbi bakaba 27 bari mu Rwanda.
Bimwe ngo mu byerekana ko ikibazo cy’u Burundi gishobora kudahabwa agaciro gakomeye, ni nk’aho Perezida Robert Mugabe uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe amaze imyaka myinshi ku butegetsi, akaba ari na we uzayobora iyi nama.
Robert Mugabe w’imyaka 91 yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1980.
Hitezwe bike mu bizava muri iyi nama
Ikindi kibazo kizakomerera aba bakuru b’ibihugu, kijyanye n’abimukira bakomoka kuri uyu Mugabane bakomeje kurohama bajya ku mugabane w’Iburayi.
Nyamara bimwe muri ibi bibazo ngo usanga bisa nk’ibyananiranye gukemuka muri Afurika, birimo nk’ikibazo cy’inzara idashira n’ikibazo cy’umutekano muke.
Kugeza ubu Umuryango Mpuzamahanga wita ku bibazo by’abimukira, uravuga ko Abanyafurika barenga ku 1800 bamaze kurohama muri uyu mwaka bahunga.
Ikibazo cy’ubushobozi buke no guhora ibihugu bya Afurika biteze inkunga ku mahanga, nabyo ngo biracyari imbogamizi ikomereye uyu mugabane.
Nkosazana Dlamini-Zuma, ukuriye Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, avuga ko umugabane wa Afurika ugomba gushaka uko ushoboye ukigobota ikibazo cy’ubukene.
Naho Liesl Louw-Vaudran umusesenguzi ku bibazo bya Afurika agira ati “Umugabane wa Afurika uramutse utifashije ku giti cyawo, ubwigengege bwawo no kwigirira icyizere mu nzego zitandukanye ntibizigera bigerwaho.”
Kugeza ubu kandi ngo urasanga aba bakuru b’ibihugu barihaye ibintu byinshi byo kwigaho muri iyi nama, ibi bikagaragaza ko n’ubundi ibizavamo bitazorohera aba bakuru b’ibihugu kubishyira mu bikorwa uretse gutangaza imyanzuro gusa