Kagame agiye kuyobora EAC noneho bizambire rimwe!
Kagame azamarira iki EAC nk’ umuyobozi?
Uburundi bwashyize ahagaragara ibibazo bufitanye n’ u Rwanda busaba ko ibibazo hagati y’ u Rwanda n’ u Burundi byaganirwaho mu nama ya EAC , hari hashize iminsi bihwihwiswa ko iyi nama izanaganira kuri ibi bibazo ariko Amb. Nduhungirehe abihakana yivuye inyuma.
Umukuru w’ igihugu utagaragaye muri iyi nama ni Perezida Nkurunziza Petero w’ u Burundi .
Nyuma yo kuzambwa izina rya AU ashyigikira imigambi ya mpatsibihugu , Kagame aje kuyobora EAC igizwe nibihugu bibiri we ubwe yivugira ko bimubaniye nabi , ibyo bihugu nabyo bikaba bimurega kubihungabanyiriza umutekano ashyigikira abashaka kubikoramwo za coup d’ etats n’ abitwara nk’ amavunja amunga abuza amahoro n’ umudendezo mu bice bitandukanye by’ imigi yabyo.
Ese ibyo bihugu bizaregera nyirabayazana w’ ibibazo byabyo bikemuke ate?
Ibyo mukarere k’ iwacu ni akabi gasekwa nk’ akeza .
Twizere ko ubu buyobozi EAC itije Kagame mu izina ry’ u Rwanda atazabusubiza hari ikindi gihugu ahinduye umwanzi kumugaragaro .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/politiki/kagame-agiye-kuyobora-eac-noneho-bizambire-rimwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-99.jpg?fit=600%2C401&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-99.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAOPINIONPOLITICSKagame azamarira iki EAC nk' umuyobozi? Uburundi bwashyize ahagaragara ibibazo bufitanye n' u Rwanda busaba ko ibibazo hagati y' u Rwanda n' u Burundi byaganirwaho mu nama ya EAC , hari hashize iminsi bihwihwiswa ko iyi nama izanaganira kuri ibi bibazo ariko Amb. Nduhungirehe abihakana yivuye inyuma. Umukuru w' igihugu utagaragaye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS