Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yahaye Amb. Eugene Gasana inshingano zo kumufasha guhungisha imitungo yanyereje mu gihugu cye.

Eugene Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni kuva mu 2012 yaje guhagarikwa ku nshingano ze na Perezida Kagame nyuma y’imyitwarire mibi irimo no gukorana na Kabila.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Le Monde, Le Soir n’ibindi byagaragaje ko imikoranire ya Gasana na Kabila imaze gutahurwa, iri mu byatumye ahamagazwa mu Rwanda nubwo byarangiye atagarutse.

Inshingano za Ambasaderi Gasana zahawe Rugwabiza Valentine wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bikaba byarabaye muri Gicurasi umwaka ushize.

Impamvu Kabila yatangiye guhungisha imitungo ye n’ibyegera bye bashinjwa kunyereza mu myaka amaze ku butegetsi, ni ukubera impungenge aterwa n’uko mu gihe cya vuba bushobora kumuca mu myanya y’intoki mu gihe yaba atemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nk’uko icukumbura ry’ibi binyamakuru rikomeza ribisobanura.

Inkuru ya Mediapart ivuga ko Ambasaderi Gasana yakoreshaga uburyo butandukanye akavana amafaranga yanyerejwe na Kabila muri RDC akayajyana mu bigo mpuzamahanga by’imari aho miliyoni 50 z’amadolari zanyerejwe ku ikubitiro ibikorwa bikaza gukomeza nyuma.

Kabila n’umuryango we kandi bashinjwa kuba ari bo bagenzura banki zo mu gihugu zirimo BGFI, BCDC, BIAC n’izindi.

Kabila yahuriye na Gasana i Kinshasa abifashijwemo na Kalev Mutond, Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iby’ubusahuzi bw’umutungo muri RDC byanagarutsweho na Bloomberg na ‘Panama Papers’ mu nyandiko zashyizwe hanze umwaka ushize zivuga ku mayeri abakuru b’ibihugu bakoresha bigwizaho imitungo.

Perezida Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001 asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa, ariko hakurikijwe Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho kuva muri 2006, amaze kuzuza manda ebyiri yemererwa na ryo bityo bivuga ko atemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/Kabila-Gasana.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/Kabila-Gasana.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yahaye Amb. Eugene Gasana inshingano zo kumufasha guhungisha imitungo yanyereje mu gihugu cye. Eugene Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni kuva mu 2012 yaje guhagarikwa ku nshingano ze na Perezida Kagame nyuma y’imyitwarire mibi irimo no gukorana na Kabila. Ubucukumbuzi bwakozwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE