Jean Daniel Mbanda ntiyafashe indege imuzana mu Rwanda
Jean Daniel Mbanda wabaye umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999, wari watangaje ko aza mu Rwanda, yatangaje ko atakihageze kuri uyu wa 29 Werurwe 2017.
Mbere yari yatangaje kuri uyu wa gatat saa 19h10 aribwo yari kugera i Kigali, aje kuzuza ibisabwa kugira ngo ahatanire umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Habura amasaha make ngo iyo saha igeze, Jean Daniel Mbanda yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko asubitse urugendo kubera ingorane yahuye nazo mu nzira.
Yagize ati “Nafashe indege Ottawa-Toronto ngomba gufata indi mu masaha abiri, Toronto-Amsterdam aho nari gufatira injyana mu Rwanda. Hari abantu twagombaga kubonanira Toronto muri ya masaha abiri.
Abo bantu baratinda kandi sinashoboraga gukomeza urugendo tutabonanye. Nahisemo kureka indege ijya Amsterdam ikagenda jye nkaba nsubitse urugendo. Ntabwo naveba KLM nta nubwo nabeshyera Kigali. Ninjye nta wundi.”
Akomeza avuga ko ari gushaka ubundi buryo ubundi akaza mu Rwanda.
Mbanda ngo arashaka kuza mu Rwanda gushaka uko yakuzuza ibyangombwa bisabwa, kugira ngo azahatanire umwanya wa Perezida wa Repulika mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.
Mbanda wakinnye umupira w’amaguru ndetse akanatoza mu ikipe ya Kiyovu sports mu myaka ya 1980, yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri Mutarama 2014, ariko ntibyamuhira kuko yabonye ijwi rimwe rukumbi, umwanya wegukanwe na Degaule Nzamwita n’amajwi 19.
Mu gihe ishyaka rya PSD ryavugwagamo ubwumvikane buke, uyu murwanashyaka yumvikanye mu itangazamakuru anenga ishyaka rye maze birangira arivuyemo.
Nyuma gato ya 2014, Mbanda yafashe inzira y’ubuhunzi akomeza ibikorwa bya politiki.
Muri Kanama 2015 ni bwo yongeye kumvikana mu itangazamakuru yibaza impamvu Col. Theoneste Bagosora afunzwe kandi urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwaramuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Jenoside, we akaba abifata nk’akarengane.
Col. Bagosora wari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro muri Minisiteri y’Ingabo zatsinzwe (FAR), afatwa nk’inkingi ya mwamba mu gucura umugambi wo kurimbura Abatutsi dore ko yanikubise agasohoka mu biganiro by’amahoro byahuzaga Leta na FPR-Inkotanyi byaberaga Arusha, ashimangira ko agiye gutegura imperuka “y’Abatutsi.”
kigalitoday