Jakaya Kikwete arahabwa igihembo cy’umuyobozi wagize ibikorwa by’ingirakamaro muri Afurika
Kuri uyu wa gatatu perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete arakira igihembo yagenewe n’Umuryango witwa African Leadership Magazine ,igihembo gihabwa umuyobozi wageze ku bikorwa by’ingirakamaro kurusha abandi muri Afurika, muri uwo mwaka.
Uyu mwaka uwo muryango wasanze umuyobozi wa Afurika wakoze ibihuje n’ibyo bagenderaho ari Jakaya Kikwete. Ibyo bagenderaho ni : imiyoborere myiza, demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Ku bw’uwo muryango ,ngo Kikwete ni we ukwiye igihembo cy’imiyoborere myiza, kuko imiyoborere ye igera no ku baturage bo hasi.
Iki gihembo kikaba cyakirwa na Mimisitiri w’ububanyi n’amahanga Bernard Membe i Washington, kuko Kikwete ari mu zindi gahunda zifitiye igihugu akamaro.
Perezida Kikwete kandi ngo yabonye iki gihembo, kubera urugero rushimishije Tanzaniya iriho ku rwego mpuzamahanga. Abandi bayobozi ba Afurika babonye iki gihembo harimo Ellen Johnso Sirleaf wa Liberia na John Kouffor wa Ghana.