Inkuru igeze ku kinyamakuru inyenyerinews ni uko Cyomoro Ivan mwene Paul Kagame ka Rutagambwa azarongora bitarenze uku kwezi kwa karindwi niba nta gihindutse.Umugeni we nta wundi ni umukobwa wa Mugisha Fair construction, umuherwe wo munda imbere y’ingoma.
Nk’uko twashoboye kubimenyeshwa n’abari hafi ya ba nyir’ubwite, ngo Cyomoro yarategetswe na se kurongora umukobwa wa Mugisha ( abanyarwanda bakunze kwita Fair Construction kubera Kampanyi ye y’ubwubatsi ikorera mu Rwanda) kuko abo bana bombi batari basanzwe ari inshuti.

Abantu benshi bemeza ko uwo mukobwa wa Mugisha ngo nubwo agiye gushyingirwa Cyomoro, yari asanzwe afite umukunzi bamaranye igihe. Mu kumumutesha, ise (Mugisha) yamubwiye ko bidashoboka kubenga igikomangoma cyo kwa Paul Kagame ngo ajyanwe n’umuntu utazwi.
Umukobwa ngo yararahiye arirenga abwira se Mugisha ati Cyomoro mubona n’urungano , umuntu ugenda mu rugo mfata nka musaza wanjye, nta sentiment y’urukundo mufitiye!! Yakomeje agira ati “Ariko se umukunzi wanjye ntumuzi Daddy? Sinshobora kumuhemukira , mu burere wantoje ubuhemu ntiburimo” Ise yamushubije ko ibyo abyibagirwa akaruca akarumira bitaba ibyo akamuca mu bana be!

Abazi ibipfa n’ibikira bya Kigali, baragenekereza bagasanga iyi mariage Paul Kagame yifuje kandi agategeka ko ibaho byihuse ayibonamo inyungu eshatu:

1.Gutanguranwa umugeni uturuka mu rugo kwa Mugisha:

Kugeza ubu uyu munyemari niwe nshuti yonyine Kagame atajya yikeka, ushobora kumubera bamwana ntagire icyo amwikangaho.
Bacanze imari cyane kuva kera ku buryo amakompanyi yose Mugisha ayobora, ari nayo ahabwa amasoko yose arimo agatubutse, ntiwamenya iye bwite cyangwa iya Kagame. Nabo ubwabo bombi ntibashobora kumenya ngo ni imigabane iyi n’iyi ku ijana bafite mu isosiyete A cyangwa A.

2. Gutegura Cyomoro kuzamusimbura:

Mu by’ukuri, umuntu wese uzi Cyomoro, abona ko ari umuhungu wadamaraye, wikundira ambiance , aagakunda kugendera kure ikintu cyose cyashobora kumusaba gukora effort. Niyo mpamvu se yamujyanye mu gisirikare akakivamo, amujyana Harvard university iramutsinda cyane avayo, bamusubiza muri College y’ikiwani itanga impamyabumenyi nk’inzoga ibishye, none ejobundi yavanyeyo iy’imyaka itatu niba atari ibiri.
Ikintu ise yari asigaje kumugeragerezaho ngo arebe ko yakerebuka akagira responsabilités zatuma aca akenge , ni ukumuha urugo! Nguko uko ategetswe kurongora atabishaka ari bwo acyuzuza imyaka 25.

3.Agatima ka “ntawamenya!!!” :

Kagame si umwana, arobona uko ibintu birimo byihuta agatima kakamubwira ko impinduka ishoboka kandi vuba! Ishema rya kibyeyi ryo kwicara mu bukwe bw’imfura ye, ararikeneye , kandi ryaba ryuzuye risendereye bubaye akiri muri iriya ntebe, akiri na muzima. Aragira ati si njye waciye umugani ugira uti “Vunja mifupa kama meno baado

 

 

 

 

 

Placide KayitareAFRICAPOLITICSInkuru igeze ku kinyamakuru inyenyerinews ni uko Cyomoro Ivan mwene Paul Kagame ka Rutagambwa azarongora bitarenze uku kwezi kwa karindwi niba nta gihindutse.Umugeni we nta wundi ni umukobwa wa Mugisha Fair construction, umuherwe wo munda imbere y'ingoma. Nk'uko twashoboye kubimenyeshwa n'abari hafi ya ba nyir'ubwite, ngo Cyomoro yarategetswe na se...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE