Itongo rya Tewodori Sindikubwabo wari Perezida ubu ryigishirizwamo imodoka
Mu itongo ry’uwahoze ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Sindikubwabo Theodore riri mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba, Akagali ka Cyarwa Umudugu wa Mukoni ahazwi n’ubundi nko ku Mukoni ubu ririmo kwigishirizwamo imodoka. Hashize imyaka 21 nta yindi nyubako irimo.
Sindikubwabo wavukaga ku Gisagara, yabaye Perezida kuva taliki 8/4/1994 ageza taliki 4/7/1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zafataga umujyi wa Kigali. Ku ngoma ya Sindikubwabo yamaze amezi atatu gusa, abatutsi barenga miliyoni batikiriye muri jenoside yari imaze igihe itegurwa ikaza gushyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’Abatabazi Sindikubwabo yari akuriye.
Uko Guverinoma y’Abatabazi yagenda itsindwa urugamba yarwanaga n’ingabo za FPR Inkotanyi, na Perezida Sindikubwabo niko yagiye yimura aho gukorera arinda ubwo agera Gisenyi, ndetse birangira yambutse muri Kongo (Zayire y’icyo gihe). Akaba ari naho yaguye azize urupfu rutavuzweho rumwe ariko bamwe bemeza ko ari urw’ikirago.
N’ubwo Sindikubwabo yapfuye imanza ku byaha bya jenoside yashoboraga kuregwa zitaraba, ntibyari kubuza ko yishyura imitungo cyangwa ngo agire indishyi z’akababaro atanga haba ku bari kugaragara ko yabahohoteye nk’abo ubwabo cyangwa se Leta, kandi ibi bikaba byari kuva mu mitungo ye.
Amakuru Umuryango wamenye ni uko nyu aya 1994 ndetse n’urupfu rwa Sindikubwabo,imitungo ye yose yari I Huye yagurishijwe nta nkomyi nyuma yo kumufata nk’umwinjira kwa Sebukwe (nawe wari utuye I Huye) bigatuma umukobwa we abasha kuyigurisha nk’umuzungura wo kwa sekuru. Bikaba byarabaye nko kuyihungisha ngo itazafatirwa.
Ubu hari kwigirwa imodoka.
Umukobwa wa Sindikubwabo wagurishije iyi mitungo ya se ayita iya sekuru akaba ari umugore wa Iyamuremye Augustin, icyo gihe wabanje kuba Depite nyuma akaba na Senateri, ubu akaba akuriye Komisiyo yashinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko guhindura itegeko nshinga ririho ubu nyuma y’aho hari abaturage barenga miliyoni eshatu n’igice bari bandikiye Inteko bayisaba kubafasha kurihindura ingingo zitabanogeye zikavanwamo.
Leta yafatiriye indi mitungo ya bamwe mu babashije kumenyekana bakekwaho uruhare bidasubirwaho muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Rumwe mu ngero zihari ni imitungo ya Kabuga Felicien yafatiriwe na Leta kandi kugeza na n’ubu ataraboneka ngo aburane ibyaha aregwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.